Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 74: AGAHINDA GATEWE N’ISENYWA RY’INZU Y’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 74 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 74

[1]Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?
[2]Ibuka iteraniro ryawe waguze kera,Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw’umwandu,N’umusozi wa Siyoni watuyeho.
[3]Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y’iteka,Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.
[4]Ababisha bawe batontomeye hagati y’inzu twateraniragamo kugusenga,Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso.
[7]Batwitse Ahera hawe,Bahumanishije ubuturo bw’izina ryawe kubusenya rwose.
[8]Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”,Batwitse amazu yose yo mu gihugu,Twateraniragamo gusenga Imana.
[9]Ntitureba ibimenyetso byacu,Nta muhanuzi ukiriho,Kandi nta n’umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.
[10]Mana, umubisha azageza he kudutuka?Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?
[11]Ni iki gituma uhina ukuboko,Ukuboko kwawe kw’iburyo?Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.
[12]Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera,Ikorera iby’agakiza hagati y’isi.
[13]Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe,Wameneye imitwe y’ibinyamaswa mu mazi.
[14]Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani,Warayitanze iba ibyokurya by’ibyo mu butayu.
[16]Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro ni iryawe,Waremye umucyo n’izuba.
[17]Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi,Waremye icyi n’itumba.
[18]Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka,Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe.
[19]Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’inuma yawe,Ntiwibagirwe ubugingo bw’abanyamubabaro bawe iteka ryose.
[20]Ite kuri rya sezerano,Kuko ahantu h’umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw’urugomo.
[22]Mana, haguruka wiburanire,Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.
[23]Ntiwibagirwe amajwi y’ababisha bawe,Urusaku1 kugeza ku wa 8 rw’abaguhagurukira rutumbagira iteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Iyi Zaburi iratabaza Imana, ubwo abanzi bononaga cyane kandi bagasiribanga urusengero rw’Imana bagatukisha izina ryayo. Ese aho twe urusengero rw’Imana twarufashe neza?

1️⃣TURI ABO MU CYANYA CYE

🔰Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”(Yer 23:1)

▶️N’ubwo duhura n’ingorane tukiheba tugahangayika, jya uzirikana ko Uwiteka agukunda kuruta uko ubyibwira.
❇️Dufite amasezerano menshi atugaragariza ko Imana iri kumwe natwe ko itazaduhana.rero komera kandi ukomere ntukuke umutima Imana ntizareka ubwoko .
📖Imana y’imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.(Zab 50:1)

📖Umunyezaburi ati “
Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro ni iryawe,Waremye umucyo n’izuba.” (Um 16)
➡Ntuzibeshye ngo mu mwijima w’ ingorane cg ibyago Imana iba yagiye ahandi. Oya iba ihari, ni Yo ituma tudashiraho, satani aba ashaka kutumira bunguri.
👉🏾Imana ntihinduka nitwe duhinduka, ni urukundo ni Yo kamere Yayo; ntihagire rero ikikubuza kuyereka ibyawe byose, ibihishe mu mitima n’ibigaragara, ikwitayeho nkaho ari wowe wenyine yaremye ku isi. Uwiteka azi ibyawe kandi aragukunda, humura, gira ibyiringiro.

2️⃣ AHASENGERWA IMANA HOSE HUBAHWE
📍Kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 8, ni ugusenyuka gukomeye kw’inzu y’Imana. Abafite imyemerere iyo ariyo yose, bakomera ku rusengero basengeramo Imana yabo cg imana zabo. Umuyuda, Umuyisilamu, Umukristu, Umuhindu…bose bakomera ko nsengero zabo. Ese wose urusengero rw’umutima wawe urukomeyeho bingana iki?
➡📖1 Kor 6:19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge”
👉🏾Insengero z’amazu asa neza ni nziza kandi zubahisha izina ry’Imana, ariko urusengero Imana yifuza ko uyakiramo, ni umutima wawe.
❓Aho nta bizira birurimo bitukisha izina ry’Imana? Yesaya 1:18, Imana irakubwira iti “ngwino tujye inama, naho ibyaha byawe byatukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera”. Niyo igushaka n’ubwo waba uri kuyihunga, kingurira Uwiteka umwakire mu bugingo bwawe ntuzabyicuza.

🛐 DATA MWIZA IBYIRINGIRO BYACU BIBE KURI WOWE

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *