Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 73:IMANA NIYO GITARE UMUTIMA WANJYE UHUNGIRAHO. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 73 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 73

[1]Zaburi iyi ni iya Asafu.Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli,Bafite imitima iboneye.
[2]Ariko jyeweho,Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka,Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.
[3]Kuko nagiriraga ishyari abibone,Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.
[5]Ntibagira imibabaro nk’abandi,Ntibaterwa n’ibyago nk’abandi.
[6]Ni cyo gituma ubwibone buba nk’urunigi mu majosi yabo,Urugomo rukabatwikīra nk’igishura
[12]Dore abo ni bo banyabyaha,Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.
[13]Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye,Kudacumura nagukarabiye ubusa.
[14]Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira,Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.
[16]Natekereje uko nabasha kubimenya,Birandushya birananira,
[17]Kugeza aho nagiriye ahera h’Imana,Nkita ku iherezo rya ba bandi.
[18]Ni ukuri ubashyira ahanyerera,Urabagusha bagasenyuka.
[19]Erega bahindutse amatongo mu kanya gato!Ubwoba bw’uburyo bwinshi burabatsembye rwose.
[21]Ubwo umutima wanjye washariraga,Nkibabaza mu mutima,
[22]Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga,Nameraga nk’inka imbere yawe.
[23]Ariko none ndi kumwe nawe iteka,Umfashe ukuboko kw’iburyo.
[24]Uzanyoboza ubwenge bwawe,Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro.
[25]Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe.
[26]Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira,Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho,Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.
[27]Kuko abakujya kure bazarimbuka,Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.
[28]Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye,Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro,Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nta cyiza nko kubona ineza y’Imana ese koko nawe uterwa ikibazo no kugirirwa neza kwa bagenzi bawe? Emerera Yesu ayobore intekerezo zawe uzaba amahoro masa.

1️⃣NI NDE UZAHAGARARA AHERA HE?

🔰Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye,Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro,Ntarahire ibinyoma.(Zab24:4)

Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha,Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.(Zab 37:1)

▶️Mu bigaragara uyu mu nyezaburi yatewe agahinda no kubona abagira nabi aribo bagira amahirwe, ariko se koko nawe niko ubibona?
Imana ni umutunzi w’imbabazi iradukunda nta na kimwe ihereyeho,ikunda umunyabyaha ishaka ko yihana,kugirirwa neza kwe ntibikwiriye kugutera ikibazo kuko niyo yamuremye.

🔰Mu kugira neza n’imbabazi bya Kristo umunyabyaha akwiriye guhemburwa n’ubuntu bw’Imana. Imana iri muri Kristo yingingira abantu kwiyunga nayo. Arambuye amaboko yiteguye kwakira no gutanga agakiza ke ,atari umunyabyaha gusa,ahubwo no ku mwana w’ikirara. Urukundo yagaragaje mu rupfu rwe,rwagaragariye i Kalahari ni ubwishingizi bwo kwemerwa k’umunyabyaha,amahoro n’urukundo. Mwigishe ibi bintu mu buryo bwumvikana ko umuntu washyizwe mu mwijima n’icyaha ashobora kubona umucyo uva ku musaraba w’i Kaluvari.(ubut. bwator1.pge 145)

2️⃣KWIHANA NYAKO

🔰Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.(Imig 28:13)

🔰Ibitera Imana kubabarira ntibiruhije n’ibintu byoroshye. Uwiteka ntatubaza amananiza ngo tubone kubabarirwa ibyaha. Ntidukwiye gukubita urugendo rurerure rw’agahanyu no kugwa agacuho cyangwa kwihotora kugira ngo Imana yo mu ijuru ikunde kutwitaho cyangwa kwihongerera ibicumuro byacu,ahubwo uwatura ibyaha bye,akabireka ni we ubabarirwa.(Kugana Yesu pge 28)

➡️Abaticisha bugufi imbere y’Imana ngo bemere ibicumuro byabo baba batarashyikira inzira yo kwikiranura. Nyamara kandi Kristo yapfiriye kugira ngo tubabarirwe. Dukwiriye kwakira ubwo buntu aho kugira ngo dukomeze kurebera abandi mu ndorerwamo yo guca imanza tukababona nk’abo Kristo yapfiriye bityo ko igihe gikwiriye gisohoye kubwa Kristo watsinze baba abaneshi.

🔰Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,Nta mugisha mfite utari wowe.”(Zab 16:2)

➡️Nyuma yo kwihana k’umunyabyaha agira amahoro. Amahoro yo mu mutima atari nkayo ab’isi batanga ahubwo atangwa n’ijuru, agasigara ahimbaza Imana mu mutima.

🛐 DATA MWIZA DUSHOBOZE KWIHANA BY’UKURI

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 73:IMANA NIYO GITARE UMUTIMA WANJYE UHUNGIRAHO.”
  1. Data utubere ingabo idukingira imyambi y’umwanzi.aTwibere mu bwihisho bwawe.
    Nkomeje kubashimira uburyo mudufasha kwiga Bibiliya. Imana ikomeze ibongere impano.🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *