Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 72:UMWAMI WASEZERANYIJWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 72 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 72

[1]Zaburi ya Salomo.Uhe umwami guca imanza kwawe,Uhe umwana w’umwami kutabera kwawe.
[2]Azacira abantu bawe imanza zitabera,N’abanyamubabaro bawe azabacira imanza z’ukuri.
[3]Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire n’imigufi izanira abantu amahoro.
[4]Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,Azakiza abana b’abakene,Kandi azavunagura umunyagahato.
[5]Bazakubaha ibihe byose,Izuba n’ukwezi bikiriho.
[7]Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha,Kandi hazabaho amahoro menshi,Kugeza aho ukwezi kuzashirira.
[11]Abami bose bazamwikubita imbere,Amahanga yose azamukorera.
[12]Kuko azakiza umukene ubwo azataka,N’umunyamubabaro utagira gitabara.
[13]Azababarira uworoheje n’umukene,Ubugingo bw’abakene azabukiza.
[14]Azacungura ubugingo bwabo,Abukize agahato n’urugomo,Kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.
[17]Izina rye rizahoraho iteka ryose,Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho,Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we,Amahanga yose azamwita umunyehirwe.
[18]Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe,Ni yo yonyine ikora ibitangaza.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi n’ubwo yanditswe na Salomon, umurongo wa 20 uratwereka ko ari isengesho rya Dawidi. Bishoboka ko yarisenze mu minsi ye ya nyuma, umuhungu we aba ari we wandika iyi ndirimbo ihanura iby’agakiza ka muntu. Agakiza Kristu atanga.

1⃣UMUCAMANZA UTABERA
🔰Kristu ni We Mucamanza utabera, urengera abanyamubabaro agakiza abana b’abakene, kandi abanyabyaha nabo bagasarura ibyo babibye. Ntabwo rero ari Salomo uvugwa kuko mu buzima bwe yagize ibihe by’ubuhenebere n’ubugome bukabije.
➡Muvandimwe ushobora kuba wumva nta butabera wabonye kuri iyi isi, Yesu azabuguha bwuzuye. Niba wumva isi ikugoye, mu bwami bw’Imana uzaruhurwa.
⏯️Zirikana ko uyu Mucamanza utabera ari na We uzaba aburanira intore ze.
Niba rero wifuza kuzishimira kwakira ubutabera bw’Imana budasigana n’urukundo rwayo, akira Yesu mu bugingo bwawe kugira ngo izina ryawe nirigerwaho mu rukiko rwo mu ijuru, azavuge ati uyu we ni uwanjye naramubambiwe.

2️⃣ABABARANA N’ABABABAYE
🔰Kristo ahuza ibyifuzo bye n’iby’abantu b’imbabare. Yacyashye ab’ishyanga rye kubera uko bafataga bagenzi babo. Gusuzugura no guhohotera abanyantege nke, abivuga ku bizera barushaho gusubira inyuma nk’aho ariwe babigirira. Kwitabwaho bagaragarizwa bibarwa nk’aho ariwe bigiriwe…. Ayobora abakomeza gukora bakageza ku munsi ukomeye kandi avuga ko ibikorerwa abaciye bugufi cyane bo muri bene se bishimwa cg bikagawa nk’aho ariwe bikorewe .
Aravuga ati:”Ni jye mwabikoreye “cyangwa “Si jye mwabikoreye.”(Umurimo w’ubugiraneza pge 16)

➡️Kristo inshungu yacu n’ingwate yacu yari umunyamibabaro wamenyereye intimba.imibereho ye ya kimuntu wari umurimo uremereye kubera umurage yagombaga gutangaho ikiguzi kitagira akagero. (Umur w’ubug.pge 17.2)

🔰Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,Azakiza abana b’abakene,Kandi azavunagura umunyagahato.(umur 4)

Reka imibereho yacu irangwe no guca bugufi dusabe Imana itubashishe kugira impuhwe n’imbabazi kuko natwe twarababariwe.

🛐 DATA MWIZA DUHE GUSHOBOZWA NAWE, DUHE KUGIRA KRISTU NYAMBERE🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 72:UMWAMI WASEZERANYIJWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *