Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 71: KWIHISHA NTUBONEKE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 71 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 71
[1] Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni.
[2] Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize.
[6] Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose.
[7] Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
[8] Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N’icyubahiro cyawe umunsi wire.
[9] Ntunte mu gihe cy’ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
[17] Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.
[18] Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.
[19] Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe?
[21] Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro.
[22] Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe. Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera w’Abisirayeli we.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dukomeje gukura amasomo menshi mu gitabo cya Zaburi. Mwuka wera akomeze atuyobore.

1️⃣ INZIRA IGANA K’UBUHUNGIRO
🔰 Umunyezaburi ati: “Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n’isoni.” (Zaburi 71:1). Ino zaburi kimwe n’izindi zaburi ziraranga ubuhungiro umuntu yabasha kwihishamo ntaboneke.

⏯️ Mu gihe cya Kera, Abayuda bari barashyizeho imijyi y’ubuhungiro.
Imijyi y’ubuhungiro yabaga yaragenewe kubakwa ku ntera ingana n’urugendo rw’igice cy’umunsi mu ruhande rwose rw’igihugu. Inzira zajyaga muri yo zahoraga ziharuwe neza ; ahakikije izo nzira hose habaga hashinzwe ibyapa byanditsweho ijambo ngo : “Ubuhungiro” mu nyandiko nini kandi igaragara cyane, kugira ngo uwabaga ahunga atazakererwaho n’akanya na gato.

⏯️ Umuntu uwo ari we wese (yaba Umuheburayo, umunyamahanga, cyangwa umwimukira) yagombaga guhungira muri iyi mijyi. Ariko nubwo umuntu udafite icyaha atapfaga kwicwa ni nako umunyacyaha atapfaga guhunga igihano. Urubanza rw’uwabaga yahunze rwagombaga gusuzumwa neza n’abategetsi babishinzwe, kandi igihe gusa basangaga adahamwa n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye, ni ho yagombaga kurindirwa mu mujyi w’ubuhungiro.
(AA 353.2)

♦️Muri iki gihe cyacu ubuhungiro wabasha kwihishamo umwanzi satani ni Uwiteka wenyine. Kuva muri ubu buhungiro ni ukwigemurira umushukanyi. Ndasa Imana ngo itubashishe kuguma muri Yesu Kristo.

2️⃣ GUKURIRA MURI YESU
⏯️ [8] Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.

⏯️ Murabaza muti “Naguma nte muri Kristo?” Igisubizo n’iki ngo “Nkuko mwakiriye Yesu Kristo Umwami wacu ab’ari ko mugendera muri we.” “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.” Abakolosayi 2:6, Abaheburayo 10:38. Mwiyegurir’lmana ngo mub’abayo rwose, muyikorere, muyumvire, kuko Kristo mwamugiz’Umukiza wanyu. Ubwanyu ntimwabasha guhongerer’ ibyaha byanyu, cyangwa guhindur’imitima yanyu, ariko noneho ubwo mwiyeguriy’lmana, mwizera ko yabibakoreye kubwa Yesu Kristo Kwizera ni ko kwabahesheje kub’abantu ba Kristo, kandi kwizera ni ko gutuma mukurira muri we.
⚠️ Hari igihe umuntu aba muri Yesu, igihe cyagera agasohokamo. Ijambo ry’Imana riratuburira riti: “Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
(1 Petero 5:8)”

⏯️ Mujye mwiyegurir’lmana uko bukeye; ab’ari byo mugira nyambere mu gitondo, mutarakor’ibindi byose Mujye musenga muti “Nyagasani nyakir’ ungir’uwawe rwose Inama zanjye zose nzirambitse ku birenge byawe Unkoreshe, mb’uwawe uyu munsi. Tubane Nyagasani, kand’imirimo yanjye yose nyikorane nawe” Uko ni ko mukwiriye kugenz’uko bukeye Mu gitondo cyose mujye mwiyegurir’lmana kubg’uwo munsi. Inama zanyu zose, muzishyir’imbere yayo ngw ab’ari y’izisohoza, cyangwa se, ngo yenda izireke Mur’ubgo buryo ni bgo mubasha gushyir’ukubaho kwanyu mu maboko y’lmana iminsi yose, kandi ni bg’ukubaho kwanyu kuzajya kurushaho gukurikiz’ukwa Kristo. (Kugana Yesu 35.2)

🛐 DATA TUBASHISHE KWIHISHA MURI YESU KRISTO.

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *