Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 68: IMANA NI YO MUGENGA WA BYOSE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 68 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 68
[2] Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo.
[3] Nk’uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura, Nk’uko ibimamara biyagira imbere y’umuriro, Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y’Imana.
[4] Ariko abakiranutsi bazanezerwa, Bazishimira imbere y’Imana, Ni koko bazishima ibyishimo.
[6] Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.
[7] Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero, Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza, Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye.
[22] Ariko Imana izamenagura imitwe y’abanzi bayo, N’igikoba kiriho umusatsi cy’umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza.
[35] Mwaturire Imana ko ifite imbaraga, Ubwiza bwayo buri hejuru y’Abisirayeli, Imbaraga zayo ziri mu bicu.
[36] Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe, Imana y’Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera. Imana ihimbazwe.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kutugezaho ubutumwa bwerekeranye n’ibihano by’abanyabyaha n’ingororano z’abera. Subiza amaso inyuma usuzume neza uruhade uherereyemo imbabazi zitakurangiriraho!

1️⃣ IHEREZO RY’ABABI
🔰 Iyi Zaburi ya 68 ifite amagambo afitanye isano ya bugufi na zaburi y’ejo hashize. Umurongo wa 2 uragira uti: “ Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo.” Uku ni ukuri Imbabazi z’Imana ntizigira iherezo ariko kuzakira kwacu gushobora kugira iherezo. (Matayo18:21,22).

⏯️ Mu rukundo rw’Imana izatsemba icyaha n’umuzi wacyo. Ijambo ry’Imana rinyuze muri Yuda riragira riti: “N’abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.” Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe (Yuda 1:6-7).

⏯️Nshuti muvandimwe, rekeraho gukina n’icyaha! Waba ubizi cyangwa utabizi iherezo ry’abanyabyaha riri hafi kandi turabwirwa ngo: “abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n’ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk’inyamaswa zitagira ubwenge. Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra. (Yuda 1:10-11). Ku murongo wa 4 w’iyi Zaburi hakomeza hatubwira ko abakiranutsi bazanezerwa, Bazishimira imbere y’Imana, Ni koko bazishima ibyishimo. Ni ahawe guhitamo.

2️⃣ IMANA NI UMUCAMANZA UTABERA

🔰 Isomo rya 2 dukura muri iyi Zaburi nuko Imana ari umucamanza utabera; Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi. (6). Zab. 145: 16 ho haragira hati: “Upfumbatura igipfunsi cyawe, Ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.”

♦️Nyamara nubwo bimeze bityo, twashyiriweho kuba ibisonga by’Imana kugirango tuyikorre umurimo twita ku mfubyi n’abapfakazi. Mu rubanza, imikoreshereze y’impano yose umuntu yahawe izagenzurwa. Ni mu buhe buryo twakoresheje umutungo twatijwe n’Ijuru? Mbese Umwami nagaruka azahabwa ibye yatubikije n’inyungu yabyo? Mbese imbaraga twaragijwe, zaba iz’amaboko, iz’umutima n’ubwenge twazikoresheje neza kubw’ikuzo ry’Imana no guhesha abatuye isi imigisha? Mbese twakoresheje dute igihe cyacu, ikaramu yacu, ijwi ryacu, amafaranga yacu ndetse n’ubushobozi bwacu? Ni iki twakoreye Kristo ku bantu b’abakene, abashavura, imfubyi n’abapfakazi? Imana yatubikije ijambo ryayo ryera. Mbese umucyo n’ukuri twahawe twabikoresheje iki kugira ngo twungure abantu ubwenge bubageza ku gakiza? Kuvuga ko umuntu yizera Kristo nta gaciro bifite; keretse gusa urukundo rugaragarizwa mu bikorwa ni rwo rufite akamaro. Nyamara urukundo rwonyine ni rwo ruhesha agaciro igikorwa cyose mu maso y’Imana. Ikintu cyose gikozwe gikomotse ku rukundo, uko cyaba ari gito kose mu mirebere y’abantu, Imana iracyemera kandi ikagitangira ingororano. (Intambara ikomeye P. 482.1)

⚠️ Nuko rero ubwo usobanukiwe ko Imana Icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika. (Gutegeka 10:18), irinde utagirwaho n’urubanza rwo kutita ku nshingano Imana yaguhaye.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KWITA KU NSHINGANO TWAHAMAGARIWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *