Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 59:UWITEKA AGUKIZA ABANZI BAWE, N’IBIKUGENZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 59 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 59
Zab 59:2-5,7-8,10-12,17-18
[2]Mana yanjye, unkize abanzi banjye,Unshyire hejuru y’abampagurukira.
[3]Unkize inkozi z’ibibi,Undinde abicanyi.
[4]Kuko bubikira ubugingo bwanjye,Abanyambaraga bateraniye kuntera,Kandi ntazize igicumuro cyanjye,Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka.
[5]Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora,Kanguka unsanganire ubirebe.
[7]Bagaruka nimugoroba bagakankama nk’imbwa,Bakazenguruka umudugudu.
[8]Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo,Inkota ziri mu minwa yabo,Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?”
[10]Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.
[11]Imana mboneramo imbabazi izansanganira,Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira.
[12]Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa,Mwami ngabo idukingira,Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi.
[17]Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe,Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira.Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga,N’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye.
[18]Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira,Ni Imana mboneramo imbabazi.

Ukundwa w’Imana, amahoro abe muri wowe.
Ubwo Sawuli yoherezaga ingabo zikubikira Dawidi iwe ngo zimwice (1 Samweli 19:11), umutima we aho kwiheba no kwicwa n’ubwoba wasohotsemo iyi ndirimbo itabaza Uwiteka. Ati ni wowe ntabaza, Uwiteka Nyiringabo.

1⃣ INGABO Z’IJURU ZITURINZE ZIRASHOBOYE.
🔰Ubwo ingabo za Sawuli zari zimuteye, we nta ngabo agira, Dawidi yatabaje Uwiteka Nyiringabo. Wibuke na Gehazi umugaragu w’umuhanuzi Elisa, Ubwo Imana yamufunguraga amaso akabona ingabo z’ijuru zitabarika zibarinze.

❇️Kubera ko abategetsi b’Abayahudi bashakaga uburyo bwo kumwica; babujijwe n’imbaraga itagaragara yahagaritse uburakari bwabo, ibabwira iti, “Mugarukire aho, ntimuharenge.”
(Uwifuzwa IB, 609.6)

➡Muvandimwe rero ntihagire ukwanga cg uhiga ubugingo bwawe ngo bigutere ubwoba no kwiheba, iriya mbaraga itagaragara yabujije abatambyi barakaye kwica YESU n’ubu irakora. Ziriya ngabo z’ijuru Dawidi yasabye ageze mu kaga ntaho zagiye, ziriya ngabo zari zikikije umuhanuzi Elisa ziba ku bantu b’Imana n’ubwo ziba zitagaragara.
⏯️Witinya rero icyo ari cyo cyose, cyaba icyorezo, icyiza cg umuntu utagushakira ibyiza, iyo Imana iri ku ruhande rwawe, nta mubisha wagushobora, Imana itabyemeye. Yinambeho.

2⃣ UWITEKA NI UMUGENGA WA BYOSE.
🔰Dawidi ati kugera ku mpera y’isi bamenye ko ari Wowe Mana ugenga byose, ufite ahazaza h’Abayakobo mu biganza byawe.
➡Mu bihe bikomeye no mu byago, mu bushomeri, mu burwayi… bibaye kuri wowe cg umuvandimwe, inshuti, umuturanyi cg undi muntu Mwuka akweretse, ibuka na we umumenyeshe ko Uwiteka azi Kandi agenzura byose nta kimusoba. Mubwire ko ahaza hacu hari mu bwishingizi bw’Imana Ishoborabyose. Gira ibyiringiro, usabe n’abandi kubigira, kandi icyo Uwiteka akubashisha ukibakorere. Ntuzatume hari uwiheba hari icyo wamufasha.
🙏🏾Uwiteka ashoboze umuntu wese, ugambiriye guhumuriza abandi.🙏🏾

🛐MANA KUBA KU RUHANDE RWAWE BITANGA AMAHORO, TURINDIRE HAFI YAWE, NTUZATUME DUTINYA NK’ABATAGUFITE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 59:UWITEKA AGUKIZA ABANZI BAWE, N’IBIKUGENZA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *