Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 58:NI UKURI HARIHO INGORORANO Y’ABAKIRANUTSI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 58 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 58
[4]Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.
[5]Ubusabwe bwabo buhwanye n’ubw’inzoka, Bameze nk’impoma y’igipfamatwi yiziba amatwi,
[6]Itumva ijwi ry’abagombozi, Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane.
[7]Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo, Uwiteka, uce imikaka y’iyo migunzu y’intare.
[8]Buzuruke bakame nk’amazi asuma cyane, Agitamika imyambi ibe nk’ibishishibano.
[12]Bizatuma abantu bavuga bati“Ni ukuri hariho ingororano y’abakiranutsi,Ni ukuri hariho IMANA ICIRA IMANZA MU ISI.”

Ukundwa w’Imana, amahoro Yayo abe muri wowe. Ubwo ejo twabonye indirimbo y’ishimwe iva mu buvumo, iy’uyu munsi ni ikangurira abantu kuva mu byaha, gukurikiza amategeko y’urukundo y’Imana no kumenya ko hari urubanza rutegereje abanyabyaha, nibakomeza kwanga ubugombozi bubakuramo ubumara bw’icyaha.

1⃣ UMUNYABYAHA NIYIHANE

🔰Dawidi atangira yerekana ko umuntu avukana kamere y’icyaha, atagira ubutabera muri we; ko ariko adakwiye kuba nk’impomba y’igipfamatwi itumva ijwi ry’abagombozi.
➡Aya magambo atubwirwa, arakarishye, nta gukina n’icyaha kuko ni ubumara bwica. Kandi ntiwabasha kwikiza, Kristu ni We ukuhagira imbyiro ntube ukishwe na cyo (icyaha).
👉🏾Kristu amaze kukugira mushya, ubutabera n’ukuri birakuranga, ntihagire ikikugamburuza ku gahagarara mu kuri naho byagenda gute.
⏯Uwo mugenzi ushobozwa na Kristu, aba koko atumbiriye iyo ajya.

2⃣ UBUTABERA BW’IMANA BURUZUYE

🔰Ku munsi w’urubanza ruheruka, buri wese uzarimbuka azasobanukirwa n’icyamuteye kwanga ukuri. Umusaraba uzerekanwa, kandi akamaro kawo kazasobanukira buri ntekerezo yari yarahumishijwe n’icyaha…Bizerekanwa ko amategeko mvajuru adafasha gukora icyaha. Ubuyobozi bw’Imana buzagaragara ko nta nenge bufite, kandi nta n’impamvu yo kwitandukanya na bwo. (Uwifuzwa IB, igice 5, 30.3)

➡️Indirimbo yerekanye kandi amaherezo mabi y’abanyabyaha banze kuva mu byaha. Ni ukurimbuka.
📖 … Amahanga YOSE azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.” (Ibyah 15:4)
➡Bigaragaye ko mu gihe cy’urubanza abantu bazabona ko ya mategeko y’Imana bakerensheje bakavuga ko ntacyo akimaze yari ku bw’ineza yabo ngo babeho bafite imico y’Imana, baguwe neza.
⏯️Bazasobanukirwa neza ko bizize kuko ijuru ntacyo ritari ryakoze ritanga Umwana w’Imana nk’incungu. Nibwo bose abeza n’ababi bazapfukamira Imana bemeze ko itabera. (Ibyah 15:4)
⏯Uyu munsi niwumva ijwi rya Mwuka Wera rikubwira guhindukira ukiyegurira Umwami wawe, ntiwinangire umutima. Umuhitemo kubera yabanje kugukunda uruhebuje, utabitewe n’ubwoba bw’urubanza rw’Imana.

🛐MANA TURAYAMANITSE KUBAHO NI KRISTU, DUHINDURE TUBE NK’UKO USHAKA TWE NTITWABYISHOBOZA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 58:NI UKURI HARIHO INGORORANO Y’ABAKIRANUTSI.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *