Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 60:MANA, KIRISHA UKUBOKO KWAWE KW’IBURYO UNSUBIZE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 60 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 60
Zab 60:3-7,10-14
[3]Mana, uradutaye uradushenye,Wararakaye udusubizemo intege.
[4]Wateye igihugu igishyitsi uragisatura,Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita.
[5]Weretse abantu bawe ibikomeye,Watunywesheje inzoga zidandabiranya.
[6]Wahaye abakubaha ibendera,Kugira ngo bahunge umuheto.Sela.
[7]Kirisha ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize,Kugira ngo abo ukunda bakizwe.
[10]Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,Filisitiya, umvugirize impundu.”
[11]Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?Ni nde uzangeza Edomu?
[12]Si wowe Mana wadutaye uzangezayo?Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu uzangezayo?
[13]Udutabare umubisha,Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro.
[14]Imana izadukoresha iby’ubutwari,Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

Ukundwa w’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubwo Dawidi yari ahanganye n’ingabo z’Abasiriya zikomeye (2 Sam 10), bigaragara ko atajyaga mu rugamba atasabye Imana kubarwanirira. Amahanga iyo yamuteraniragaho, yabaga yizeye insinzi iva ku Mana ishobora n’ibidashoboka. Ni isomo rikomeye cyane ku mugenzi.

1⃣ MU RUGAMBA URIMO, TABAZA IMANA.
🔰Ageraniwe n’abanzi, Dawidi asaba Imana gutabara igihugu cyabo, kandi yishingikirije ku masezerano yayo yemeza ko Imana izabakoresha iby’ubutwari.
➡Mu ngorane nyinshi, mu bibazo by’inzitane, tujya tugira ubwoba tugatangira gutabaza inshuti zikomeye, tugatangira kwizera ko ubutunzi bwabidukuramo.
➡️Iki gice kitwibukije ko urugamba rw’ubuzima rutarimo Imana ushobora kurugwamo, ariko iyo Imana yahawe ubuyobozi bwarwo ushatse watangira kubyina insinzi, mu buryo bwayo irasubiza.

2⃣ URUGAMBA UKWIYE GUTSINDA NONE
🔰Za mbabazi zageze kuri Petero zikamutabara (yamwihakanye), nizo zitegerege gutabara umuntu wese uzagwa mu gishuko. Ni amayeri yihariye ya satani yo kugusha umuntu mu cyaha, hanyuma akahamusiga, nta gitabara kandi atitizwa n’ubwoba, atinya gusaba imbabazi. (COL 156.1)
➡️N’ubwo Dawidi yatsinze urw’umuheto, urugamba rwo gutsinda icyaha na kamere ye rwahise rumukubita hasi. Kuko ho yirwaniriye.
⏯️Twize ko iyo twaguye mu gishuko satani atwumvisha ko ibyacu byarangiye tugatinya gusaba Imana imbabazi.
👉🏾Nyamara uwababariye Petero yamwihakanye, nawe yiteguye kukubabarira. Ubabazwa nacyo, ukacyihana, ugasaba imbabazi Imana, ikishimira kukubabarira ibinyujije muri Kristu waducunguye.
⏯Muri uru rugamba rero rwo kwitsinda no gutsinda icyaha, emerera Kristu arukuyoborere, ubeho ubuzima bunesha.

🛐MANA TURAGUSABA IMBARAGA YA MWUKA WERA KUGIRA NGO URUGENDO RUBASHE GUKOMEZA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 60:MANA, KIRISHA UKUBOKO KWAWE KW’IBURYO UNSUBIZE”
  1. Mana udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo utubohore ingoyi ya satani .
    Ndabashimiye Mwigisha wacu Muzora uburyo ukomeje kutwubakamo ijambo ry’Imana. Imana iguhe umugisha.

  2. Amena. Data duhe imbaraga ya Mwuka Wera itubashishe gutsinda imitego y’umwanzi. Imana ibahire kubw’ijambo ry’Imana mutugezaho buri munsi kdi ibasazeho imigisha yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *