Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 57: GUSHAKA UBUHUNGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 57 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 57

[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa”Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo yari mu buvumo ahunze Sawuli.
[2] Mana, mbabarira mbabarira, kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, Kugeza aho ibi byago bizashirira.
[3] Ndatakira Imana Isumbabyose, Imana inkorera byose.
[4] Izatuma iri mu ijuru inkize, ubwo ushaka kumira azantuka, Sela. Imana izohereza imbabazi zayo n’umurava wayo.
[5] Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare, ndyama hagati y’abaka umuriro. Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n’imyambi, ururimi rwabo ni inkota ityaye.
[8] Mana, umutima wanjye urakomeye, umutima wanjye urakomeye, ndaririmba, ni koko ndaririmba ishimwe.
[9] Wa bwiza bwanjye we, kanguka, Nebelu n’inanga nimukanguke, nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y’umuseke.
[10] Mwami, nzagushimira mu moko, nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga,
[11] Kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru, umurava wawe ugera mu bicu.
[12] Mana, wishyire hejuru y’ijuru, icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka akubashishe kuba mu rwihisho rwe.
Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose (Zab. 91:1).

1️⃣ UBUHUNGIRO BUTAGIRA AMAKEMWA
🔰Mana, mbabarira mbabarira, kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, Kugeza aho ibi byago bizashirira.
(Zaburi 57:2)

➡️ Muri iyi minsi yanyuma ibihiga ubugingo byabaye byinshi, umwanzi satani yakajije umurego mu guhiga ikirema muntu.
⁉️ Ikibazo cyo kwibazwa: Ubuhungiro buravahe? Abana bacu n’abagize umuryango wacu turabahisha he?

⏯️ Ubuhungiro butagira amakemwa abana bacu bakwihishamo ibikorwa bibi byose ni ugushaka uburyo bakwemererwa kwinjira mu mukumbi wa Kristo no kuragirwa n’umwungeri ukiranuka kandi nyakuri.
♦️Azabakiza ikibi cyose, nibumvira ijwi rye. Aravuga ati: “Intama zanjye zumvira ijwi ryanjye, …. zikankurikira.” Muri Kristo ni ho zizabonera urwuri, zihabwe imbaraga n’ibyiringiro, kandi ntizizarushywa no kwifuza ibiyobyabwenge no kunezeza umutima bitarimo ituze. Zabonye imaragarita y’igiciro cyinshi, maze umutima uguma hamwe. Icyo zishimira ni ingeso ziboneye, z’amahoro, z’icyubahiro, zo mu ijuru. Ntizisigaza ibitekerezo bibabaza, nta kwicuza. Bene uwo munezero ntiwonza amagara cyangwa ngo ugabanure ubwenge, ahubwo ni uwa kamere y’umuze muke. (IZI1 155.5)

2️⃣ UBUHUNGIRO BW’ITEKA
🔰 Dawidi yarasobanukiwe n’Umutabazi ukwiye gutabazwa! Nawe urasabwa kumenya ubwihisho nyakuri.

➡️ Ntabwo Imana yigera itererana abantu batarayireka ubwabo. Ntabwo kurwanya Imana mu buryo bugaragara bizatuma ukwizera k’ubwoko bwayo, bwubahiriza mategeko yayo, kuzima. Kwirengagiza gukurikiza ukuri no kuba abaziranenge bishavuza Mwuka w’Imana kandi bituma bahinduka abanyantege nke kubera ko Imana itari hagati muri bo ngo ibahire. Kujya mu bidafite umumaro kwabo kuzabatera kurekwa n’Imana nk’uko byagendekeye ab’i Yerusalemu. Nimureke amajwi yo kwinginga n’isengesho rivuye ku mutima byumvikane, kugira ngo abantu babwiriza abandi be kuba mu bwigunge.

⏯️ Bavandimwe, ntabwo tuzi ibiri imbere yacu kandi ubuhungiro bwacu rukumbi buri mu gukurikira Umucyo w’isi. Nitudakora ibyaha nk’ibyatumye umujinya w’Imana usukwa ku isi ya kera, kuri Sodomu na Gomora ndetse no kuri Yerusalemu ya kera, Imana izakorana na twe kandi idufashe. (UB2 303.4)

🛐 MANA TWIBUTSE KANDI UTUBASHISHE KUKUGIRA UBUHUNGIRO BWACU🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 57: GUSHAKA UBUHUNGIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *