Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 56 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
đ ZABURI 56
[2] Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira, biriza umunsi bandwanya bakampata.
[4] Uko ntinya kose nzakwiringira.
[5] Imana izampa gushima izina ryayo, Imana ni yo niringiye sinzatinya, abantu babasha kuntwara iki?
[7] Baraterana bakihisha, bakaronda ibirenge byanjye, kuko bubikiye ubugingo bwanjye.
[9] Ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?
[10]!Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo, ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye.
[11] Imana izampa gushima izina ryayo, Uwiteka azampa gushima izina rye.
[12] Imana ni yo niringiye sinzatinya, abantu babasha kuntwara iki?
[13] Mana, imihigo naguhize indiho, kandi nzakwitura amaturo yâishimwe.
[14] Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, nâibirenge byanjye wabikijije gusitara, ngo mbone uko ngendera mu maso yâImana mu mucyo wâababaho.
Ukundwa nâImana gira isabato nziza. Saba Yesu akweze, akuruhure kandi aguhe uburuhukiro bubikiwe abamukunda, bakizera izina rye. Iyi Zaburi nayo kimwe n’iya 34, Dawidi yayihimbye ubwo abafilisitiya bamufatiraga i Gati nk’umwanzi wabo ruharwa, kandi avuye iwabo ahunga Sawuli. Mu isi koko nta buhungiro buhari. Ubwoba bumutashye, yibuka uzi bye, Uwiteka.
1ď¸âŁ UKO BIRI KOSE NZAKWIRINGIRA
đ° Hari igihe ugera mu ngorane, ugatentebuka, ukabura ibyiringiro ku buryo nâabantu babibona! Imana ibizi byose; (um. 9) Ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe ? Nta na kimwe Imana yirengagiza ku muntu yaremye! Nâamarira yacu irayazi, umunsi umwe izaduhanagura amarira twarize, twibere mu munezero iteka. (Ibyahishuwe 21:4) – Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.â Amen kandi amen đ
đ°Yesu yararize. Nubwo yari Umwana wâImana, yari yarambaye kamere ya kimuntu kandi YABABAZWAGA NâABAFITE ISHAVU. Umutima wa Yesu wâimpuhwe nâimbabazi uzirikana imibabaro yâabantu. Yesu arirana nâabarira kandi akishimana nâabishimye. (Uwifuzwa IB, igice 58, page 359.5)
âĄď¸ Mu gihe turi mu kaga, mu byago, mu bibazo bitandukanye, Yesu aba ari kumwe natwe, ababarana natwe kandi akaduha ihumure. Mureke tugire ibyiringiro bishyitse tubiheshejwe nuko Yesu yazutse. (1 Petero 1:3). Yesu araduhumuriza agira ati : Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.â (Yohana 16:33)
2ď¸âŁ ITURO RYâISHIMWE
đ°Dawidi yizeye ko Imana iri mu ruhande rwe ndetse ahiga gushima Imana atanga ituro ryâishimwe, atari kubwe, ahubwo yiringiye ko azabishobozwa nâImana.
âĄď¸ Tujye twibuka gushima Imana kuko ariyo itubeshejeho. Subiza amaso inyuma wibuke aho Imana yagukuye, wibuke umuhingo wahigiye Uwiteka maze uwuhigure. Erega hari nâubwo utahuye nâikibazo icyaricyo cyose, nabyo ugomba kubishimira Imana. Ituro Imana yishimira ni iri : (Abaroma 12:1) – Nuko bene Data, ndabinginga ku bwâimbabazi zâImana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa nâImana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
3ď¸âŁ GENDERA MU MUCYO WAYO
đUmurongo uheruka wa 14, utweretse ko uwamaze kurindwa n’Imana, ahindura imigendere akagendera mu mucyo wayo, akagendera mu ijambo ryayo.
âĄAbizera benshi batabarwa n’ijuru bakabyishimira, bagatanga n’ubuhamya imbere y’abantu, nyamara ntibafate umwanya wo gutekereza ku cyo ijambo ry’Imana ribasaba.
âŻď¸Ijambo ry’Imana ni itabaza rimurikira intambwe z’umugenzi ujya i Kanani ihoraho (Zaburi 119:105), uramutse ugendeye mu bitandukanye na ryo abantu bihimbiye, nta mucyo uzagutambikira (Yesaya 8:20).
Gendera mu mucyo waka w’Imana.
đ MANA DUHE KWITANGA MU MURIMO WAWE, MU IZINA RYA YESU.
Wicogora Mugenzi
Amen đ. Yesu ni umucyo, nitumwizera azatumurikira muri uru rugendo.
Amena. Kwiringira Uwiteka gufite umumaro kuko ari we wo kuturengera mu gihe cy’akaga nta handi dufite ho gupfunda umutwe.