Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 55 : IKOREZE UWITEKA UMUTWARO WAWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 55 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 55
[2] Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, ntiwirengagize kwinginga kwanjye.
[3] Nyitaho unsubize, kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha,
[5] Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk’ubw’ūtinya urupfu.
[6] Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho, gukangarana kuramiranije.
[7] Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk’inuma, mba ngurutse nkaruhuka.
[8] Dore mba ndorongotaniye kure, nkarara mu butayu.
[9] Mba mpungiye vuba mu buhungiro, nkikinga umuyaga w’ishuheri n’umugaru.”
[17] Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza.
[18] Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y’ihangu, nzajya muganyira niha, na we azumva ijwi ryanjye.
[19] Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro, kugira ngo batanyegera, kuko abandwanyaga ari benshi.
[23] Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
Bigaragara ko iyi Zaburi Dawidi yayihimbye agenzwa n’abanzi bahoze ari abantu be, umwe bahwanye undi ari inshuti ye magara (Umurongo 14). Ubwo rero ashobora kuba yari ari guhunga Abusalomo na Ahitofeli. Mu kaga nk’ako yatabaje Imana, nk’uko Zaburi zitandukanye zikomeje kubitwigisha. Uwiteka niwe buhungiro bwacu.

1️⃣ TEGERA UGUTWI GUSENGA KWANJYE
🔰 Dawidi iyo yageraga mu kaga, yasengaga Uwiteka amusaba gutabarwa. Ati : Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye, ntiwirengagize kwinginga kwanjye (Um. 2). Kubwe yashakaga igisubizo cyihuse, nyamara ku Mana ibihe ntibibarwa, nta hutihuti! Ni byiza gutegereza igisubizo cy’Imana kitari uko ushaka, ahubwo kigomba kuba uko ishaka kuko ibyo ishaka aribyo byiza ku muntu.

➡️ Ariko kandi ntidukwiye gusenga kuko twahuye n’ibibazo gusa, ahubwo dukwiye guhora dusenga ngo tugirane umushyikirano kandi tuganire n’Umuremyi wacu. Sengera ahiherereye, Sengana n’ab’umuryango wawe, kandi musengere mu iteraniro ry’abera.

❇️ Ujye usengera ahiherereye; kandi ubwo uzajya ukora imirimo yawe iminsi yose, ureke umutima wawe usenge lmana kenshi. Ni ko Henoki yagenzaga ubgo yagendanaga n’lmana. Bene iyo misabire yo mu mutima irazamuka, imeze nk’umubavu utumbagira, ukagira impumuro nziza imbere y’intebe y’lmana ntabwo Satani abasha kunesha muntu unamba atyo ku Mana. (KY 49.2)

❇️Dukwiriye gusengera hamwe n’abo turi kumwe mu rugo; ariko kuruta byose, dukwiriye kutirengagiza kwihererana n’lmana; kuko ibyo aribyo bugingo bw’umutima, ntabwo umutima wakunguka twirengagi|e gusenga. Gusengera hamwe n’abo mu rugo n’abo mw’iteramro ntibihagije na hato ureke ijisho ry’lmana risuzuma umutima wawe wiherereye, Imana yonyine ni yo yumva gusenga ko mu rwiherero. (KY 48.5)

2️⃣ MUNSANGE NDABARUHURA
Uwiteka adusaba kumwikoreza imitwaro yacu, we ntananirwa, ni isezerano yaduhaye ko aturuhura. Yesu yitaye cyane ku ngorane z’imiryango ihagaritse imitima kandi ashaka ko twumva ko ikiruhuko cyo mu buryo bw’Umwuka gifite uruhare rwo gutuma abantu bagira imibereho myiza. Aravuga ati : (Matayo 11:28-29) – (28) Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. (29) Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.

🛐 MANA NTUJYA UHUNIKIRA, UHORA UTWITAYEHO KUKO UDUKUNDA. DUHE AMASO AKUBONA N’IGIHE TUGOSWE N’UMWIJIMA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “ZABURI 55 : IKOREZE UWITEKA UMUTWARO WAWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *