Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 54: IMANA NI UMUTABAZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 54 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 54
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
[2] Yayihimbye ubwo ab’i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
[3] Mana, nkirisha izina ryawe, uncirishirize urubanza imbaraga zawe.
[4] Mana, umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
[5] Kuko abanyamahanga bampagurukiye, N’abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye, batashyize Imana imbere yabo. Sela.
[6] Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye.
[8] Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo, Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
[9] Kuko Uwiteka yankijije amakuba n’ibyago byanjye byose, Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Gutabarwa kwacu kuva k’Uwiteka.

1️⃣ UMUTABAZI W’IBIHE BYOSE

🔰 Ubwo ab’i Zifu bajyaga kubwira Sawuli ko Dawidi yihishe iwabo, ntiyagize ubwoba ahubwo yahise atabaza Imana.

➡️ Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye. (Um.6). Ni umutabazi w’ibihe byose!Igihe uri mu kaga, tabaza Imana, ntizaguhana! (Yesaya 33:3)

➡Si Dawidi gusa na Pawulo bene wabo bafatanyije n’abandi guhiga ubugingo bwe ( 2 Abakorinto 11:26)
👉🏾Wikwiringira rero benewanyu b’iyi si, abakomeye abanyabwenge bayo ngo nibo bazagutabara byakomeye. Oya bazagutungura ahubwo, iringire Uwiteka ni We wenyine wagutabara igihe cyose.

➡️ By’Umwihariko Imana yatabaye umuntu, imuvana mu bubata bwa Satani, igihe yatangaga Yesu Kristo ngo abe incungu y’ibyaha byacu.

❇️ Kuva Yesu yaraje kubana natwe, tuzi neza ko Imana izi ibitugerageza, kandi ikababarana natwe mu mibabaro yacu. Buri muhungu na buri mukobwa ukomoka kuri Adamu akwiye kumenya ko Umuremyi wacu ari inshuti y’abanyabyaha. Kuko mu nyigisho yose y’ubuntu, buri sezerano riduhesha umunezero, buri gikorwa cy’urukundo, buri mbaraga mvajuru itureshya igaragarira mu mibereho y’Umukiza ari kuri iyi si, tubibonamo “Imana iri kumwe natwe.” (UIB 12.2)

2⃣ TAMBA IGITAMBO KIVA KU RUKUNDO
🕹️Umurongo wa 8 uti “nzagutambira igitambo kiva ku rukundo”.

🔰 Kwezwa by’ukuri ntabwo ari ubumenyi bwabyo gusa, cg amarangamutima, cg amagambo; ni imibereho, amahame ngenderwaho mu buzima bwa buri munsi. Bisaba ko imirire yacu, iminywere yacu, n’imyambarire yacu bimera ku buryo birengera ubuzima buzira umuze bw’umubiri, imitekerereze n’imyemerere; ku buryo tubasha gutanga imibiri yacu, atari igitambo cyangijwe n’imibereho mibi, ahubwo ari igitambo kizima cyera gishimwa n’Imana.(Healthful Living, 42.3)

➡Igitambo cg ituro Uwiteka yishimira ni iritanganywe ubushake, umutima ukunze, rigaturwa Imana. Kwaba rero ari ukudashima wumva ko uzatura Imana mu bihe byiza gusa, kandi no mu bihe bibi ikugaburira ikakurinda, n’agakiza kayo ukakagumana.
👉🏾 Igitambo kiruta ibindi ariko tubonye ni ukwiyegurira Imana mu mibereho yacu yose, imisengere, imivugire, imirire, iminywere, gufasha abababaye kukurusha…reka imibereho yacu ibe igitambo kizima cyera kandi gishimwa n’Imana.

🛐 MANA DUHE KUKWISUNGA MU MIBEREHO YACU, WOWE MUTABAZI WACU.

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 54: IMANA NI UMUTABAZI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *