Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 53: UMUPFAPFA NTA CYIZA ATEKEREZA. YIBWIRA NGO NTA MANA IRIHO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 53 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 53
[2] Umupfapfa ajya yibwira ati “nta Mana iriho.” bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka, nta wukora ibyiza.
[3] Imana yarebye abantu iri mu ijuru, kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
[4] Bose basubiye inyuma, bose bandurijwe hamwe, nta wukora ibyiza n’umwe.
[5] Mbese inkozi z’ibibi nta bwenge zifite, ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima, kandi ntibambaze Imana?
[6] Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu, kuko Imana yashandaje amagufwa y’uwagerereje ngo agutere, wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
[7] Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago, nibwo abayakobo bazishima, abisirayeli bazanezerwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
Iyi Zaburi isa cyane n’iya 14. Itwibukije ko hari abakana Imana bakabaho ubuzima budafite ibyiringiro by’iteka, itwibukije kandi ko ku bwacu nta muzima n’umwe wakwemerwa n’Imana. Ni amasomo ahambaye ku mugenzi.

1️⃣ IBYO UMUPFAPFA YIBWIRA
🔰 Nta cyiza umupfapfa yibwira; yibwira ko nta Mana iriho, ntawe ukora ibyiza, nta, nta …gusa! Niba nta Mana iriho se yabayeho ate? Abeshejweho nande? Abenshejweho n’ibyaremwe nande ? Apinga ibyo abandi bavuga cg bakora! Atesha iby’abandi agaciro, yibwira ko ari umunyabwenge, arikunda, arangwa n’inarijye! (Imigani 23:9) Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva, kuko azahinyura ubwenge bw’amagambo yawe.
(Yesaya 32:6) – kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n’ufite inyota atamuramiza amazi.

2️⃣ ISUZUME
📖 Imagani 4:5,6 Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. (6) Ntubureke buzakurinda, ubukunde buzagukiza. Na
📖Yobu 28:28 “Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”

➡️ Nimujye mwiga Ijambo ry’lmana musenga, kuko ari ryo ribagaragariza ingingo zikomeye zo kwera zibonerwa mu mategeko y’lmana no mu kubaho kwa Kristo umuntu yazibura, “ntazareba lmana” (Abaheburayo 12:14). ljambo ry’lmana ritwemeza ibyaha, ritugaragariza rwose inzira y’agakiza, mujye muryitaho ribabere ijwi ry’lmana rivugana n’imitima yanyu. (KY 17.1)

🔰Ntitubasha kwikiza imbaraga y’umushukanyi; yatsinze inyokomuntu, bityo iyo tugerageje guhagarara mu mbaraga zacu, tuzaba nk’umuhigo w’umutego we; ariko, “Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” (Imigani 18:10). Satani ahinda umushyitsi ndetse agahunga imbere y’umunyantegenke ushakira ubuhungiro mur’iryo zina rikomeye. (Uwifuzwa IB 78.2)
➡️Isunge izina rimwe rukumbi dukirizwamo

🛐 MANA DUHINDURIRE AMATEKA, TUVE MU BUPFAPFA, TWEMERERE YESU ADUHE UBWENGE MVAJURU.

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 53: UMUPFAPFA NTA CYIZA ATEKEREZA. YIBWIRA NGO NTA MANA IRIHO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *