Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 52: IRINDE URURIMI RUHIMBA IBYO KURIMBURA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 52 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 52
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
[2] Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.”
[3] Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa? Imbabazi z’Imana zihoraho iteka.
[8] Abakiranutsi bazabireba batinye, bamuseke bati
[9] “Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi, akikomereza gukora ibyaha.”
[10] Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana, niringira imbabazi z’Imana iteka ryose.
[11] Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze, nzategerereza izina ryawe imbere y’abakunzi bawe, Kuko ari ryiza.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe!
Iyi Zaburi yahimbwe na Dawidi kubera Dowegi umugaragu w’umwami Sawuli wajyanye amagambo mabi, agacisha imitwe abatambyi b’Uwiteka (1 Samweli 22:9,10,18,19). Ese wari uzi ko amagambo yawe ashobora gukiza cg akicisha umuntu? Imana irinde umugenzi kugira uwo yabera Dowegi.

1️⃣ NTUGAKUNDE AMAGAMBO ARIMBURA
🔰 Uwitwa Dowegi, umutware w’abashumba ba Sawuli, wari warakiriye ukwizera kw’Abaheburayo, yavugiraga imihigo ye ahari haragenewe gusengerwa. Dawidi abonye uwo mugabo, yahisemo kwihutira gushaka ubundi buhungiro n’uko yabona intwaro zo kwirwanishaho igihe bibaye ngombwa. Yasabye Ahimeleki inkota maze amubwira yuko nta yindi ihari uretse iya Goliyati, yari ibitswe ho urwibutso mu buturo bwera. Dawidi yaramusubije ati: “Nta ihwanye na yo, yimpe.” Ubutwari bwa Dawidi bwongeye gukanguka ubwo yafataga inkota yari yarigeze gukoresha yica igihangange cy’Abafilisitiya. AA 457.1

➡️ Nk’uyu mwedomu, ntidukwiye kugambanira abandi, ahubwo amagambo yacu abe ayo kuvuga ibyiza! Kuko ururimi ni rubi, ariko kandi rwaba rwiza umuntu arutegetse!

📖 Matayo 12:36-37 Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”
📖Imigani 12:18 Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.

2️⃣ GUSHIMA NICYO GIKWIYE
🔰Dawidi yibutse uburyo Imana yamurokoye abo bose, yashimye Uwiteka. Um. 11- Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze.

➡️ Tujye tuzirikana ineza y’Imana, tuyishime! Byonyine kuba tugihumeka, ni ubuntu bw’Imana. Ni Yo itubeshejeho muri byose, by’umwihariko gutanga umwana wayo w’ikinege ngo aduhe ubugingo buhoraho!

Subiza amaso inyuma urebe ibyo Imana yadukoreye, maze uyishime.

🛐 MANA YACU DUHE KUGUSHIMA NO GUKORA UKO USHAKA.

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 52: IRINDE URURIMI RUHIMBA IBYO KURIMBURA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *