Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 51: DAWIDI YIHANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 51 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 51
[2] Ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.
[3] Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe, ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye.
[4] Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye.
[5] Kuko nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.
[6] Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, nakoze icyangwa n’amaso yawe. Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga, kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza.
[9] Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.
[12] Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye.
[14] Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.
[19] Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dawidi atubere urugero rwo kwicisha bugufi no kwihana tumaramaje.

1️⃣ DAWIDI YIHANA

🔰 Kwihana kwa Dawidi kwari kuvuye ku mutima. Ntiyagerageje guhisha icyaha cye. Ntabwo icyifuzo cyo guhunga ibihano yari yabwiwe ari cyo cyamuteye gusenga. Ahubwo yabonye uburemere bw’icyaha yakoreye Imana; yabonye uburyo ubugingo bwe bwari bwanduye maze azinukwa icyaha cye. Ntiyasengeye kubabarirwa gusa, ahubwo yanasabiye ko umutima we wezwa. Ntabwo Dawidi yigeze areka urugamba kubwo kwiheba. Mu masezerano Imana yasezeraniye abanyabyaha bihana, yabonyemo igihamya cy’uko yababariwe n’uko yemewe. (AA 505.4)

📖 “Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye,
Ntunezererwe ibitambo byokeje.
IBITAMBO IMANA ISHIMA NI UMUTIMA UMENETSE,
Umutima umenetse, ushenjaguwe,
Mana, ntuzawusuzugura.” Zaburi 51:16, 17. (AA 505.5)

➡️ Uyu mugabane w’ibyabayeho mu mateka ya Dawidi wuzuyemo ibintu by’ingenzi ku munyabyaha wihana. Ni rumwe mu ngero zikomeye twahawe rugaragaza intambara n’ibigeragezo abantu bahura na byo, ndetse no kwihana nyakuri ku Mana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo. Mu bihe byabayeho byose, iki gitekerezo cyabaye isoko yo gukomezwa ku bantu babaga batsikamiwe n’umutwaro w’icyaha cyabo nyuma yo gucumura. Iyo abana b’Imana ibihumbi n’ibihumbi bagushijwe mu byaha babaga benda kwiheba, bibukaga uko Imana yemeye kwihana no kwatura kwa Dawidi ataryarya, nubwo yababajwe kubw’igicumuro cye; bityo nabo bagiye bagira ubutwari bwo kwihana no kugerageza kongera kugendera mu nzira amategeko y’Imana abayoboramo. (AA 506.4)
➡️Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, ntiwusuzugura nk’uko abantu bibeshya bagasuzugura uwaciye bugufi.
➡Dawidi yagize umutima umenetse, niyo mpamvu yabwiye Imana ntacyo ayihishe. Usanga umuntu w’indyarya yo yicuza ibyaha hakaba utugeso asa nk’uhisha ntayerurire Imana byose. Uwo Imana ntimwishimira.

2️⃣ TWIHANE TUMARAMAJE, DUSABE KWEZWA
📖 Um. 4, 9. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura. Amen 🙏

🔰 Kwihana ni ubutwari, noneho byongeyeho Dawidi yari umwami. Ni gakeya umuntu ukomeye mu by’ubu buzima asaba imbabazi, nyamara imbere y’Imana twese turareshya! Uwamenye Yesu by’ukuri, aca bugufi, akagenda nk’uko Yesu yagenda, agasaba imbabazi nka Dawidi. (1 Yohana 2:5-6) – Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we, kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.

➡️ Umuntu wese uzacyahwa n’Imana akicisha bugufi mu mutima we afite kwihana no kwatura nk’uko Dawidi yabigenje, akwiriye kumenya adashidikanya ko agifite ibyiringiro. Umuntu wese uzizera akemera amasezerano y’Imana, azababarirwa. Uwiteka ntazigera yirukana umuntu n’umwe uzihana by’ukuri. Yatanze iri sezerano ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.” (Yesaya 27:5). “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka nawe aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” Yesaya 55:7. (AA 506.5).

➡Iri ni ibanga rikomeye Dawidi yagenderagaho. Kwimenya, kumenya imico y’Imana n’ibyo ikunda, no kugirana na Yo ubucuti, akababazwa no kuyibabaza.
👉🏾Ese waba UZI ko uri umunyabyaha, ukwiye KWIHANA, UKABABARIRWA n’Imana y’inyambabazi?
📖Abaheburayo 12:24 “Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye N’AMARASO AMINJAGIRWA, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.
⏯️Amaraso ya Yesu Kristu ni Yo ATWEZAHO ibyaha. Mu rukundo rwayo, Imana ishaka kukwezaho ibicumuro. Izere Kristu, nta yindi nzira.

🛐 MANA DONDORA UMENYE UMUTIMA WANJYE, UREBE KO HARI INZIRA Y’IBIBI NDIMO, UNSHORERE MU NZIRA Y’ITEKA RYOSE. (Zaburi 139:23-24)

Wicogora Mugenzi

4 thoughts on “ZABURI 51: DAWIDI YIHANA”
  1. Natunguwe kandi ndyoherwa niri banga rya David: Kwimenya kumenya imico y’Imana nibyo ikunda, kugirana ubucuti nayo akababazwa no kuyibabaza. IRI BANGA Ndifuza kurigenderamo.Imana ibahe umugisha, nsobanukiwe no kwihana nyakuri

  2. Mana utubashishe kwatura no kwihana tumaramaje rwose kandi Data utwumve utubabarire utwezeho ibyaha byatubase. Amen

  3. Uwiteka atugirire neza aduhe kwihana tubikuye ku ndiba y’umutima wacu kdi tutagize na kimwe tumukinga. Ibi n’ibyo bizatuma tunezezwa n’agakiza yaduhaye. Uwiteka ubitubashishe turakwinginze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *