Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 50: IMANA IZACA IMANZA ZITABERA – Wicogora Mugenzi

ZABURI 50: ICYAHA KITABABARIRWA

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 50 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 25 Kamena 2023

📖 ZABURI 50
[1] Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y’imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.
[3] Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w’ishuheri uzayigota.
[4] Izahamagara ijuru ryo hejuru, N’isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.

[10] Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, N’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.
[11] Nzi inyoni n’ibisiga byose byo ku misozi, Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.
[12] “Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n’ibiyuzuye ari ibyanjye.
[13] Mbese aho narya inyama z’amapfizi, Cyangwa se nanywa amaraso y’ihene?

[14] Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.
[15] Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.”

[16] Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti”Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,
[17] Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?
[18] Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n’abasambanyi.
[19] “Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya.
[20] Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko.
[21] Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.

*Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Wongeye guhabwa amahirwe yo kwibutswako isi n’ibiyuzuye byose ari iby’Uwiteka. Iyi kandi iratwibutsa kugaruka kwa Yesu Kristu, nuko urubanza ruheruka rugacibwa. Iratwibutsa kureka kwerekana ubunyedini bw’inyuma, ahubwo tukabaho imibereho ikwiriye koko abagana i Kanani ihoraho.

1⃣ IMANA IRASHAKA UMUTIMA WAWE
📖Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti“Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, (Zaburi 50:16)
Iti nyamara uri inyangaguhanwa, unirengagiza amagambo yanjye.
➡Igihe cyarageze ngo amagambo asimburwe n’ibikorwa, ngo ukwera kw’inyuma gusimburwe n’imibereho yejejwe.
👉🏾Kumvira biruta ibitambo. Igitambo cya mbere Imana ishaka ni umutima wawe umenetse. Wahuzwe urukundo rw’iby’isi no kwikubira, wahuzwe inzangano n’amatiku, wahuzwe kwirwanirira ukizera Kristu n’ibyo yadukoreye, umutima wemera ko Kristu awuhindura uko ashaka.

2⃣ IMANA IZACIRA UBWOKO BWAYO URUBANZA
🔰Uko byagenda kose, bitinde bitebuke, Kristu agiye kugaruka ace imanza zitabera. Yewe n’abazatsindwa n’urubanza bazemera ko Imana itabera, ko aribo bizize.
📖Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. (Abaheburayo 4:15)
➡️Uzaca urubanza ni We Mutambyi wacu Mukuru, usobanukiwe neza nibyo tunyuramo kandi utuma twegera intebe y’ubuntu y’Imana tudatinya.
❓None urabura iki ngo umwakire? Aho gutinya urubanza, ishimire urukundo rw’Imana rwaduhaye Umucunguzi, maze umuhitemo atari ukubera ubwoba bw’urubanza cg guharanira ibihembo, ahubwo ari ukunyurwa n’ibyo yamaze kugukorera, agukunda ukiri impabe.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KWIHANA BY’UKURI.

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 50: IMANA IZACA IMANZA ZITABERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *