Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 49 : TEGA AMATWI WUMVE UBWENGE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 49 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 49

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.
[2]Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi.
[3]Aboroheje n’abakomeye,Abatunzi hamwe n’abakene.
[4]Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge,Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya.
[5]Ndategera umugani ugutwi kwanjye,Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije.
[6]Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y’ibyago n’amakuba,Gukiranirwa kw’abashaka kungusha kungose?
[7]Biringira ubutunzi bwabo,Bakirata ibintu byabo byinshi.
[8]Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato,Cyangwa guha Imana incungu ye.
9 Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo,Kuko incungu y’ubugingo bwabo ari iy’igiciro cyinshi,Ikwiriye kurekwa iteka.
[12]Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose,N’ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose,Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.
[13]Ariko umuntu ntahorana icyubahiro,Ahwanye n’inyamaswa zipfa.
[18]Kuko napfa atazagira icyo ajyana,Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Burya umuntu arama igihe gito, ca bugufi icyubahiro ni icy’Imana

1️⃣IRINGIRE IMANA

📖Bamwe biringira amagare,Abandi biringira amafarashi,Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.(Zab 20:8)

📖Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi,Akikomereza gukora ibyaha.”(Zab 52:9)

▶️Umunyezaburi aradusaba kumva tugatega amatwi ijambo ry’ubwenge. Kandi koko gutunga ibintu byose ariko tukabura ubugingo buhoraho ni igihombo gikomeye.

Nanjye Ndakwinginze ngo ugire Imana yawe ho umutabazi utazaba nka ba bandi ngo:
🔰Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’(Yer 6:16)
❇️Ndasaba Imana kugira ngo usobanukirwe ko ibyiringiro byacu twabyerekeza k’Uwiteka kuko ariho habonerwa agakiza

2️⃣ IBYO UMUNTU AKORA YIRUSHYA BIMUMARIRA IKI?

🔰Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk’uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa.(Bwir 3:19)
Kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.(1Tim6:7)

▶️Atari uko kugira ubutunzi ari bibi cyane ko aribwo budufasha gukora umurimo w’Imana bukadufasha no mu mibereho yacu ya buri munsi ahubwo ari uko dukwiriye kuzirikana ko tubufite ari umutungo w’Uwiteka,tukaba ibisonga kandi igisonga cyiza ni igikiranuka mu bya Sebuja
⚠️Rero ubutunzi bugira umumaro n’ubukoreshejwe mu guhesha Imana icyubahiro.
🔰Ab’isi batonesha umukire bakamureba nk’ufite agaciro karushijeho gukomera, bakamurutisha umukene w’inyangamugayo ariko abakire bubaka imico yabo bakurikije uburyo bakoresha impano bahawe.(In.ku bus 123.2)

Nshuti Mukundwa,
📖Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, Ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi.(Imigani 11:28)

➡️Reka ubutunzi bwacu tubukoreshe mu murimo w’Imana kugira ngo ihabwe icyubahiro ku bantu bose kubwo gukoresha neza impano zitandukanye ziri mu bana bayo.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHEE GUKORESHA NEZA UBUTUNZI BWACU

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 49 : TEGA AMATWI WUMVE UBWENGE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *