Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 42: IBINDI BIPIMO BY’URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 42

[2] Maze amvanayo anjyana mu rugo rw’inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y’umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.
[2]Uruhande rwarimo urugi rw’aherekeye ikasikazi, uburebure bw’umurambararo bwarwo bwari mikono ijana, ubugari bwarwo ari mikono mirongo itanu.
[14] Abatambyi nibinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw’inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera , maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”

[15] Nuko arangije kugera inzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba, agera urugo impande zose.
[16] Ageresha uruhande rw’aherekeye iburasirazuba urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
[17] Maze ageresha uruhande rw’aherekeye ikasikazi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

[18] Ageresha uruhande rw’aherekeye ikusi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
[19] Ahindukirira mu ruhande rw’aherekeye iburengerazuba, ahageresha urubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu.
[20] Agera impande enye z’inkike izengurutse inzu, uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n’ubugari bwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n’ibya rubanda.

🔆 Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Urusengero rukomeje gupimwa. Ubwiru bw’Imana buratangaje. Gusa twibuke ko iby’ubyumwuka bisobanuzwa ibindi.

1️⃣ URUSENGERO EZEKIYELI YERETSWE

🔰 Mu iyerekwa Yohani yeretswe mu byahishuwe dore uko abivuga: “Icyakora sinabonye urusengero muri rwo (ururembo), kuko Umwami Imana, Ishoborabyose, n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo.” Ibyahishuwe 21:22.

➡️Ubwoko bw’Imana buzaba bufite amahirwe yo gusabana na Data wa twese n’Umwana we nta nkomyi. “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori.” l Abakorinto 13:12.

⚠️ None urusengero Ezekiyeli yabonye rupimwa ni uruhe? Nkuko twabibonye ejo hashize, ni imvugo shusho igaragaza uburyo Imana yagasenzwe. Twabonye ko iyo twinjiye mu buruhukiro binyuze muri Kristo, ubwo ijuru tuba turitangiriye hano ku isi. Twitaba irarika Rye riturarikira kumusanga ngo tumwigireho maze mu kumusanga tukaba dutangiye ubuzima buhoraho. Ijuru ni ukwegera Imana ubudasiba binyuze muri Kristo…
Uko tugendana na Kristo mu buzima bwo kuri iyi si, dushobora kuzuzwa urukundo Rwe kandi tukanyurwa n’uko abana natwe. Ibintu byose kamere ya muntu ibasha kwakira dushobora kubyakira tukiri hano ku isi. (UIB 223.2)

2️⃣AMAKANZU YERA Y’ABATAMBYI
📖Abatambyi nibinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw’inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.” (Ezek 42:14)
🔰Amakanzu yabo yera yari ubutungane bw’ubugingo,- imico yejejwemo icyaha n’amaraso yeza ya Kristo. II 377.1.
Abo ni abazaba baranesheje. Ntuzabureyo.
➡️1Petero 2:9, hatubwira ko turi abatambyi b’ubwami butazahanguka. Imico yejejwe y’abatambyi ntikwiye kwanduzwa na rubanda, ahubwo umutambyi ni we ukangurira abandi kugira imico yejejwe n’amaraso ya Kristu.
⏯️Iyaba twari tuzi ko turi abatambyi b’ubwami bw’Imana ikomeye, iyaba twabizirikanaga buri mwanya, twakabaye umucyo n’umunyu w’isi, izina ry’Imana rigahabwa icyubahiro.

🛐MWAMI IMANA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UBWIRU BWAWE🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *