Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 48: KUGABANA IGIHUGU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 48 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 48
[1] “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y’i Hetiloni ukageza i Hamati, n’i Hasarenani h’urugabano rw’i Damasiko ikasikazi hateganye n’i Hamati, hagati y’aherekeye iburasirazuba, n’iburengerazuba hazaba umugabane wa Dani.
[2] Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Dani ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Asheri.
[10] Uwo mugabane wera uzaba uw’abatambyi. Aherekeye ikasikazi hawo uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’aherekeye iburengerazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n’aherekeye iburasirazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n’aherekeye ikusi uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi ubuturo bwera bw’Uwiteka buzabe hagati yaho.

[20] “Umugabane wera wose uzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu. Muzature ituro ry’umugabane w’ubuturo bwera, ufite impande enye zingana n’ah’umurwa.
[29] “Icyo ni cyo gihugu muzagabanisha imiryango ya Isirayeli ubufindo kuba gakondo yabo, kandi iyo ni yo migabane yabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[30] “Aya ni yo marembo y’umurwa: mu ruhande rw’ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu,

[35] Ahawukikije hose hazabe imbingo ibihumbi cumi n’umunani, kandi uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari.’ “

🔆 Ukundwa n’Imana, komera kandi ushikame ureke gucogora. Dushoje Igitabo cya Ezekiyeli; twize hafi amezi abiri. Iki gitabo twabonyemo byinshi: twatangiye tubona uburyo Imana yigaragariza abantu bayo, dukomeza tubona iby’imbabazi zayo n’ubutabera bwayo, none dushoje tubona amarembo y’umurwa. Mbese uzayinjiramo cg uzahezwa hanze? Ibaze nanjye nibaze.

1️⃣ KUGABANA IGIHUGU ARIKO NTUSHYIRWEHO IKIMENYETSO
🔰 Ezekiyeli 45 twabonye amabwiriza yo kugaba mu gihugu gishya, none Ezekiyeli 48, hatweretse uburyo igihugu cyagabanijwe. Muri iki gice batweretse imigabane izahabwa imiryango yo mu majyaruguru; umugabane weguriwe Uhoraho, umugabane wo kubakamo imijyi n’umugabane n’umwami , imigabane izahabwa imiryango yo mu majyepfo hanyuma basoza batwereka amarembo ya Yerusalemu.

⏯️ IKIBAZO: Mukugabana igihugu turasoma ngo: “uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Manase ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa EFURAYIMU. (Ezekiyeli 48:5); iyo tugiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 7, tubona imiryango yashyizweho ikimenyetso ariko umuryango wa EFURAYIMU ntituwubonemo! Kubera iki? Byagenze bite?

♦️IGISUBIZO: Soma Hoseya witonze uve ku gice cya 5 ugeze 14: imirongo mike muri ibyo bice ni iyi: Efurayimu ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyo kurya bihumanya muri Ashuri. Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk’inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda. Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z’inkoramutima.” Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose. (Hoseya 9:3,11;16,17)

⚠️ WOWE BIMEZE BITE? Washyizweho ikimenyetso cy’Imana cg washyizweho ikimenyetso cya Satani? Komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. Ibyahishuwe 3:11

2️⃣ AMAREMBO YO KWA DATA ARI NA WE SO
🔰Aya ni yo marembo y’umurwa: mu ruhande rw’ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu, kandi amarembo y’umurwa azitirirwa amazina y’imiryango ya Isirayeli, mu ruhande rw’ikasikazi amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Rubeni, irindi ribe irembo rya Yuda, irindi ribe irembo rya Lewi. (Ezekiyeli 48:30;31)

⏯️ Nibyo koko, tubwirwa kenshi iby’amarembo ya Yerusalemu. Mbese waruzi ko kwa Data ari na we So naho hari irembo! Ubwo Yesu yasohokaga mu irembo rya Yerusalemu yo mu isi bwa nyuma, irembo ryo mu ijuru ryarafunguwe.

♦️ Agiye kuzamurwa mu ijuru, Yesu yari kumwe n’abigishwa cumi n’umwe berekeza ku musozi. Igihe banyuraga mu irembo ry’i Yerusalemu, abantu benshi barangariye iryo tsinda rito riyobowe n’Uwo mu byumweru bike byari bishize abatware bari baraciriye urubanza bakamubamba. Abigishwa ntibari bazi ko ubwo bwari ubwa nyuma barimo baganira n’Umwami wabo. Yesu yatindanye na bo abaganiriza, abasubiriramo ibyo yari yarababwiye mbere. Uko begerezaga i Getsemane, yaracecetse, kugira ngo babashe kwibuka amasomo yabigishije muri rya joro ry’umubabaro ukomeye. UIB 565.3

♦️Abo mu ijuru bose bari bategereje kwakira Umukiza mu bikari byo mu ijuru. Ubwo yazamukaga, yari arangaje imbere, maze iminyago myinshi y’ababohowe ubwo yazukaga iramukurikira. Abo mu ijuru bose mu majwi ahanitse, batera hejuru bahimbaza n’indirimbo z’ijuru, bafatanya n’iryo teraniro rihimbawe. UIB 567.3

⏯️ Ubwo basatiraga umurwa w’Imana, ba bamarayika bamugaragiye bagendaga bavuga bati, “Nimukingure amarembo muyarangaze;Inzugi zabayeho kuva kera muzikingure;Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.” N’umunezero mwinshi, abarinzi b’amarembo bagasubiza bati, — Mbese uwo Mwami nyiri ikuzo ni nde?” UIB 567.7

✅Ibi babivugaga atari uko bari bayobewe uwo ari we, ahubwo kwari ukugira ngo bumve inyikirizo yo guhimbaza ngo: “Ni Uhoraho nyir’imbaraga n’ubutwari, Ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba. Nimukingure amarembo muyarangaze,Inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyiri ikuzo abone uko yinjira.”
Nuko amarembo y’umurwa w’Imana ararangazwa, maze imbaga y’abamalayika basakaza ayo marembo indirimbo zo guhimbarwa. UIB 568.3

⚠️ IKIBAZO: Mbese witeguye kuzinjira muri iri rembo? Ku byifuza ni byiza ariko kuryinjiramo biraharanirwa.

🛐 IMANA Y’AMAHORO; TUBASHISHE KUZABANA MU MURWA WAWE WERA

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *