Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 44: IBYEREKEYE INGORO Y’IMANA N’ABAYIKORAMO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 44 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 44
[1] Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.
[2] Nuko Uwiteka arambwira ati”Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye.
[6] “Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
[7] ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n’ibinure n’amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.

[15] ” ‘Abatambyi b’abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimura, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n’amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[16] Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye.

[17] Nibinjira mu marembo y’urugo rw’imbere bazajya baza bambaye imyambaro y’ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y’urugo rw’imbere no mu rusengero.
[18] Bajye bambara ibitambaro by’ibitare ku mutwe, bambare n’amakabutura y’ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.
[21] Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.
[30] Umuganura w’imyaka yose n’amaturo yose y’ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby’abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w’irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.

🔆Ukundwa n’Imana, amahoro Umwami atanga abe muri wowe. Turacyari ku butumwa bugendanye n’urusengero, imirimo ikorerwamo n’abarukoramo. Imana ikomeze itubashishe ku byumva uko bikwiye.

1️⃣ AMABWIRIZA YO KWINJRA MU NGORO

🔰Nuko Uwiteka arambwira ati”Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera. (Ezekiyeli 44:5)

⏯️Isezerano rishya ritwereka ko hari ubundi buturo bwera ariko ubu bwo buba mu ijuru. Kristo abukoreramo nk’umutabyi mukuru «Iburyo bw’intebe y’icyubahiro yo mu ijuru».Iryo hema ni ryo buturo bw’ukuri bwabambwe n’Imana si umuntu (Abaheburayo 8:1-2).

⏯️ Ku musozi sinayi Mose yabonye «igishushanyo»,icyitegererezo cy’ubuturo n’icyibintu byabwo byose.(Kuva 25:9,40). Bibiliya yita ubwo buturo bwera«igishushanyo cyibyo mu ijuru».Bushushanya ubw’ukuri butari igishushanyo.(Abaheburayo9:23-24).Ubuturo bwo mu isi n’ibikorerwamo bitwerekeza ku bwo mu ijuru.
Henshi muri Bibiliya havuga kubaho k’ubuturo bwo mu ijuru cyangwa urusengero (Zaburi 11:4;102:19;
Mika 1:2-3).

⚠️Twahamagariwe kuba ubwoko bwera bufite intekerezo, ibyiyumviro n’imyitwarire ifitanye isano n’amahame y’ijuru. Kugira ngo Umwuka Wera abashe gukuza muri twe imico y’umwami wacu, tugomba gukurikiza urugero rwa Kristo tukareka inzira z’imirimo yacu bwite, bityo kwera n’amagara mazima n’ibyishimo nibyo bizaranga imibereho yacu.

2️⃣ AMABWIRIZA YEREKEYE ABATAMBYI
🔰Mu minsi ishize twabonye ko turi abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera; abatambyi rero bafite amategeko abagenga mu buryo ubwo aribwo bwose; amwe muri ayo mategeko twavugamo imyambarire nkuko bigaragara muri iki gice. Nibinjira mu marembo y’urugo rw’imbere bazajya baza bambaye imyambaro y’ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y’urugo rw’imbere no mu rusengero. Bajye bambara ibitambaro by’ibitare ku mutwe, bambare n’amakabutura y’ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana. (Ezekiyeli 44:17;18)

♦️Ni muri ubwo buryo rero ibyo twishimishamo bigomba kuba bihuje n’ amahame yo mu rwego rwo hejuru atunganye kandi y’ubwiza bwa gikristo. Twitaye ku mico itandukanye, tuzambara imyambaro irekuye yoroheje kandi tukanezezwa nuko ubwiza nyakuri butabonerwa mu kwitaka inyuma ahubwo yuko buboneka mu bugingo bwicishije bugufi kandi bufite amahoro. Murundi ruhande, nk’uko imibiri yacu ari insengero z’umwuka wera, tugomba kuwitaho, tugakora imyitozo ngororamubiri n’ikiruhuko gihagije, tugomba kumenyera imirire inoze mu buryo bushoboka maze tukirinda indyo yanduye nk’ uko ivugwa mu byanditswe.

♦️Ibisindisha, itabi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’imiti isinziriza kuko itagwa neza imibiri yacu tugomba nayo kuyirinda. Noneho tugakoresha ibyatera imibiri yacu n’intekerezo zacu kugandukira ubushake bwa Kristo we ushaka kutubona dufite amagara mazima, tunezerewe kandi tumerewe neza mu mibiri yacu(amahame P.269)

🛐 IMANA Y’AMAHORO; TUBASHISHE KUMENYA ABO TURIBO NO KWITA KU CYO TWAHAMAGARIWE🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *