Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 46: IREMBO RY’IBURASIRAZUBA RYUGURURWE KU ISABATO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 46 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

📖 EZEKIYELI 46
[1]“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry’urugo ry’imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y’umurimo, ariko ku munsi w’isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho.
[3]Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y’iryo rembo ku masabato no mu mboneko z’ukwezi.
[4]“ ‘Igitambo cyoswa umwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w’isabato, ni abana b’intama badafite inenge batandatu n’isekurume y’intama idafite inenge,
[13]“ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w’intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.
[18]Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”

Ukundwa n’Imana. Amahoro Abe muri wowe. Gahunda yo ku isabato ivuzweho muri iki gice. Rubanda baramye Imana, n’abayobozi babo baramye Imana Rurema. Umugenga wa byose. Uraramya nde ku munsi w’isabato?

1️⃣UMUNSI WO GUSHENGERERA IMANA.
📖“Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. (Yesaya 66:23)
🔰Bazaba baratinze kubona ko Isabato yo mu itegeko rya kane ari ikimenyetso cy’Imana Ihoraho. Baje kumenya ukuri kw’isabato yabo y’impimbano barakererewe kandi basobanukirwa n’urufatiro bubatseho ko rudakomeye. Basanze ibyo bakoraga ari ukurwanya Imana(II 617.2)
➡️Abenshi bumva ko umunsi wo kuruhuka no gusabana n’Imana ari uwo wahitamo wose ukubereye. Utize bibiliya neza wakumva aribyo.
👉Bibiliya ivuga henshi ko isabato ari ikimenyetso cy’Imana (Ez 20:20), ni umunsi wi kwerereza Imana nk’Umuremyi waremye mu minsi itandatu akeza umunsi wa 7. None Ez 46:1, hati irembo ry’iburasirazuba (aho Imana ituruka), ntitikugururwe ku wundi munsi uretse ku isabato.
⚠️Nta gitangaza rero ko satani awurwanya agakora ku buryo Abakristu benshi birengagiza itegeko rya 4 ryonyine cg bakarihindura uko Bibiliya itarivuga (Kuva 20:8-11). Bagashyiraho indi sabato mpimbano.
⏯️Ikibazo rero kirenze umunsi, kigeze mu kuramya Umuremyi cg kutamuramya. Na Yesaya 66:23 havuga ko no mu ijuru izizihizwa.

2️⃣IMANA Y’URUKUNDO YANGA AKARENGANE
📖‘Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ (Ez 46:18)
🔰Guhera ku kanyabuzima gatoya kadashobora kuboneshwa ijisho ukageza ku isi irusha izindi ubunini, ibyaremwe byose, ibihumeka n’ibidahumeka, mu bwiza bwabyo busesuye no mu munezero wabyo uhoraho, bitangaza ko Imana ari urukundo (II 652.3)
➡️Buri wese afite abo ayobora cg aha akazi. Buri wese agira abo arusha ubushobozi. Uramenye ntuzitwaze uwo uriwe ngo ugire uwo urenganya cg uhuguza, Uwiteka arabyanga cyane.
⏯️Nk’uko ibyaremwe byose bizasoza bihamiriza hamwe ko Imana ari urukundo, nawe bihamirize mu mibereho yawe ukundana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.

🛐MANA DUHE KWIMIKA KRISTU, KUMVIRA AMATEGEKO YAWE, N’ URUKUNDO MVAJURU.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *