Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 43 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.
đ EZEKIYELI 43
[1] Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba.
[2] Maze mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y’iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw’amazi menshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwayo.
[3] Bwari bumeze nk’ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk’icyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, maze ngwa nubamye.
[5] Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw’imbere, ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye urusengero.
[6] Maze numva uvugana nanjye ari mu rusengero, nuko umuntu ampagarara iruhande.
[11] Nibakozwe isoni n’ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n’uko ruringanijwe, n’ahasohokerwa harwo n’ahinjirirwa harwo, n’imigabane yarwo yose n’ingero zarwo zose, n’amateka yarwo yose n’amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n’amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.
[15] Na cya gicaniro ubwacyo uburebure bw’impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane.
[16] Igicaniro ubwacyo uburebure bw’umurambararo bwacyo bube mikono cumi n’ibiri, n’ubugari mikono cumi n’ibiri, impande zose uko ari enye zingane.
[22] Naho ku munsi wa kabiri, uzatambe isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk’uko bacyejesheje ikimasa.
[25] Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n’ikimasa n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge.
[26] Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera.
đUkundwa nâImana, amahoro Umwami atanga abe muri wowe. Tumaze iminsi tubona uburyo Ubuntu bwa Kristo bukorera mu mutima wâumunyabyaha kugeza ahindutse; ubu noneho tugiye kureba uburyo umuntu ashobora kwezwa.
1ïžâŁ URUSENGERO RWONGERA KWEZWA
đ°Arambwira ati”Mwana w’umuntu, aha hantu ni ah’intebe y’ubwami yanjye, ni n’ahantu h’ubworo bw’ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y’Abisirayeli. Kandi ab’inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa Abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z’Abami babo bari mu ngoro zabo,
(Ezekiyeli 43:7)
âŻïž Nkuko umunyezaburi abivuga: Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, Akishimira inzira ye,
Naho yagwa ntazarambarara, Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.
(Zaburi 37:23;24)
âŻïž Mbese ubushobozi bwo kuvuka ubwa kabiri buva he ? Igisubizo: Buva kuri Kristo « Abamwakiriye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana bâImana. Abo ntibabyawe nâamaraso nâububasha bwâumugabo, ahubwo babyawe nâImana », Yohana 1.12,13.
â ïž GUHINDUKA NI UMURIMO WâUMWUKA WERA URENZE IMBARAGA ZâUMUNTU.
Ni ibihe bintu bihinduka iyo umuntu ahindutse ? Umwan wâIkirara ni urugero rwiza rwo kwigiraho « Reka mpaguruke njye kwa Data, mubwire nti:Data nacumuriye Iyo mu ijuru no mu maso yawe ïŸ Â», Luka 15.18.
Umutima mushya uhindura imibereho ? « Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo Umwuka woroshye. Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza amategeko yanjye, mukayasohoza », Ezekiyeli 36.26-27.
2ïžâŁ IBYEREKEYE URUTAMBIRO NâIBITAMBO
đ°Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n’ikimasa n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge.
(Ezekiyeli 43:25)
â ïž Nta gushidikanya iyo urusengero rwejejwe ikiba gisigaye ni ugutamba ibitambo, ibitambo rero bigomba gutambwa ubudasiba (KWIGA 7)
IKIBAZO? MBESE UJYA WIGA 7 Cg ugirango iyo bibazwa ku rusengero ni umuhango gusa? Ibi kugirango bigerweho hari intambwe zigomba guterwa.
âŠïžMbese dushobora kumenya niba twaragize imibereho ihindutse, kandi ko twavutse bwa kabiri ?
- « Mumere nkâimpinja zivutse vuba, mwifuze amata adafunguye yâUmwuka, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza »1 Petero 2.2.
- « Uwizera wese koYesu ari Kristo ni we wabyawe nâImana », 1 Yohana 5.1.
- « Bakundwa dukundane kuko urukundo ruva ku Mana . Umuntu wese ukunda yabyawe nâImana, kandi azi Imana », 1 Yohana 4.7.
- «Icyabyawe nâImana cyose kinesha ibyâisi ; kandi uku ni ko kunesha kwacu kwanesheje ibyâisi, ni ukwizera kwacu », 1 Yohana 5.4.
- « Umuntu wese wabyawe nâImana ntakora icyaha, kuko imbuto yâImana iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha , kuko yabyawe nâImana », 1Yohana 3.9; reba na 1Yohana 5.18.
Ni iyihe mbuto iguma mu mukristo uvutse ubwa kabiri ? - « Ijambo ryâImana rizima, rihoraho », 1 Petero 1.23
đ IMANA YâAMAHORO; TURINDE TUBASHISHE KWEZWA NâUBUNTU BWAWE.đ
Wicogora Mugenzi.