Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 16: I YERUSALEMU HAGERERANYWA N’UMUGORE WABAYE MARAYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 16
[3] uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanani. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.
[15] ” ‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.

[19] Ndetse n’ibyokurya byanjye naguhaye, iby’ifu y’ingezi n’amavuta ya elayo n’ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

[30] ” ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w’umugore w’igishegabo cya maraya,
[31] kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y’inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk’abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo.
[32] Ahubwo uri umugore w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe!
[33] Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe.

[48] ” ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n’abakobwa be, batagenje nkawe n’abakobwa bawe.

[49] Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi.
[59] ” ‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk’uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano.
[60] Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry’iteka ryose.

🔆Ukundwa n’Imana, amahoro Umwami atanga abe muri wowe. Igice cy’uyu munsi kirimo amasomo akomeye cyane ari mu mvugo shusho (urasabwa kuyashakira ubusesenguzi), kiragaragaza urukundo Kristo akunda Itorero (Isirayeli) kandi urukundo Kristo akunda ikiremwa muntu.

1️⃣ GUHEMUKIRA KRISTO KW’ITORERO

🔰 Guhemukira Kristo kw’itorero mu gihe ryamuvanagaho ibyiringiro byaryo n’urukundo rwaryo, ndetse no kwemera ko urukundo rw’iby’isi ruganza mu mitima, bigereranywa no gutatira indahiro yo gushyingiranwa.

⏯️ Icyaha cya Isirayeli cyo kwitandukanya n’Imana kigaragazwa muri iyo shusho; kandi urukundo rutarondoreka rw’Imana basuzuguye ako kageni, ruvugwa mu buryo bukora ku mutima ngo, “narakurahiye, nsezerana nawe, maze uba uwanjye.

⏯️ Mu Isezerano Rishya, imvugo nk’iyi ikoreshwa habwirwa abavuga ko ari Abakristo bishakira kugirana ubucuti n’isi bakabirutisha ubuntu bw’Imana. Intumwa Yakobo iravuga iti: “Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” II 384.3

⚠️Ngaho isuzume urebe niba utarimo kwihindura umwanzi w’Imana icyakora sibyo nkwifuriza ahubwo ndakwifuriza kuba umukunzi wayo.

2️⃣ IGICUMURO CYA MURUMUNA WAWE SODOMU
🔰 Ntituyobewe ukugwa kwa Sodomu kubera ubuhenebere bw’abari bayituye. Umuhanuzi hano yerekanye neza
ibibi byihariye byatumye bagira imibereho itirinda. Tubona mu isi ibyaha bisa neza neza n’ibyari muri Sodomu, kandi byayikururiye umujinya w’Imana, yewe no kurimbuka karundura. (The Health Reformer, July, 1887). 4BC 1161.10
➡️Birababaje kuba umuntu azi ingaruka z’ibyaha bya Sodomu ya kera, yarangiza uyu munsi akaba akora ibirenze. Yewe akanashyiraho amategeko ashyigikira ibyo byaha. Utabyemera, ushaka kwerekana ukuri akaba ari we witwa ikibazo, ngo arwanya uburenganzira bwa muntu. Niyo mpamvu bidatinze iyi si igiye kwezeshwa umuriro, hakabaho ijuru rishya n’isi nshya, aho icyaha n’urubori rwacyo (urupfu) bitazibukwa ukundi. Tube kandi tugume muri Kristu Yesu, tuzabane n’Umukunzi wacu iteka ryose.

3️⃣KUBA INKORABUSA
♦️Uburumbuke bwabonekaga ahantu hose bwatumye habaho isesagura n’ubwirasi. Kuba inkorabusa hamwe n’ubutunzi bitera umuntu utararuhijwe no kubona ibyo akeneye cyangwa ngo ahure n’imibabaro, kwinangira. Gukunda ibinezeza byahawe imbaraga n’ubutunzi no kwishimisha, maze abantu birundurira mu irari.

⏯️ Nta kintu abantu bifuza cyane nk’ubukire no kwinezeza, kandi ibyo bibyara ibyaha, aribyo byateye imidugudu yo muri kiriya kibaya kurimbuka. Kutagira umumaro kwabo, n’imibereho yo kuba inkorabusa byugururiye ibishuko bya Satani, kandi bahindanya ishusho y’Imana, maze bahinduka abadayimoni aho kuba ab’ijuru.

⚠️ Kuba inkorabusa ni umuvumo ukomeye ushobora kugera ku muntu, kuko byorora ingeso mbi n’urugomo.
Byangiza intekerezo, umuntu ntabe agishobora kumenya icyiza, kandi bikanangira umutima. Satani aba yubikiye, yiteguye kurimbura abadafite uburinzi, abarehejwe n’ibinezeza maze bikabahuma imitima. Nta gihe Satani arushaho gusohoza imigambi ye nk’igihe asanze abantu bakora ubusa. AA 99.2

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUBA ABAKUNZI BAWE UTURINDE KUVA MU ISEZERANO.🛐

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *