Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 14: IBIHANURIRWA ABIMURA UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZEKIYELI 14
[1] Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
[2] Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[3] “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?

[4] “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w’ibigirwamana bye,
[12] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[13] “Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo,
[14] naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

🔆 Ukundwa n’Imana, Amahoro umwami atanga abe muri wowe. Ezekiyeli akomeje umurimo we wo kuburira abantu; uko abakiriya gihe baburirwaga bakiziba amatwi niko n’ubu hariho abameze nkabo, byaba byiza utabaye umwe muri bo ahubwo ugahindukira ukava mu nzira zidakwiriye.

1️⃣ GUSENGA IMANA Y’UKURI CYANGWA KWIMIKA IBIGIRWAMANA

🔰Mu gihe cya Ezekiyeli kimwe no mu gihe cyacu abantu barashaka gukeza abami babiri: bimitse ibigirwamana mu mitima yabo kandi barangiza bagashaka no guhanuza Uwiteka (Ezekiyeli 14:3).

♦️Satani n’abamarayika babi bari bahari. Ndetse n’igihe Imana yatangazaga amategeko yayo iyabwira ubwoko bwayo, Satani yacuraga umugambi wo kubashuka ngo abagushe mu cyaha. Ubu bwoko Imana yari yaratoranyije, Satani yashakaga kubuta kure akabutandukanya n’ijuru. Kubwo kubayobora mu gusenga ibigirwamana, Satani yajyaga kurimbura ibyiza byose byagombaga kuva mu kuramya.

⏯️ None se ni mu buhe buryo umuntu yazamurwa akagira agaciro binyuze mu kuramya ikintu kitamusumbya agaciro kandi kibasha gushushanywa bikozwe n’umurimo w’amaboko ye? Niba abantu bashobora kuba impumyi ntibabone imbaraga, igitinyiro ndetse n’ikuzo by’Imana ihoraho maze bakayigaragaza bakoresheje igishushanyo kibajwe, cyangwa igikoko cyangwa igikururuka; niba babasha kwibagirwa batyo isano iri hagati yabo n’Imana, abantu baremwe ku ishusho y’Umuremyi wabo, ku buryo bakwikubita hasi imbere y’ibintu bidafite ubwenge — icyo gihe ibibi byaba bifunguriwe inzira; ibyifuzo bibi byo mu mutima byabona icyuho maze Satani akabona urwaho mu buryo bwuzuye. (AA 222.4)

⚠️ IGIKWIRIYE: Turasabwa gusohora ibigirwamana binyuranye twimitse mu mitima yacu, hanyuma tukimika Kristo akatubera Umwami.

2️⃣ NTA WAKWIZERA IMANA MU CYIMBO CY’UNDI

🔰 Nta muntu ubasha kurihirira undi icyo abura. Imico ntitiririkanywa. Nta wakwizera Imana mu cyimbo cy’undi, cyangwa ngo yakirire undi Umwuka w’Imana. “Gukiranuka kwa Nowa, na Daniyeli na Yobu kwakiza ubwabo bugingo gusa. ” Ezekiyeli 14:20. IyK 201.3

⏯️ Abantu bagereranywa n’abakobwa b’abapfu nta bwo ari indyarya. Bageza ukuri ku bantu kandi bakita ku bakwemera ; ariko bo ntibemere gukoreshwa na Mwuka Muziranenge. Ntibaguye ku Rutare ngo bemere ko rumenagura kamere yabo ya kera. (Reba Matayo 21:44).

⏯️ Banyuzwe n’umurimo udashyitse. Ntibagiranye umushyikirano n’Imana maze bituma batamenya kuyiringira. Umurimo bakorera Imana wasubiye inyuma uba ku izina gusa. Pawulo avuga ko “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda… bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo gutungana ariko bagahakana imbaraga zako. ” (2 Timoteyo 3:1-5.)

♦️ Igihe ijwi ryumvikanaga mu gicuku rivuga ngo “dore umukwe araje, ” maze abakobwa bari basinziriye bagakanguka, ni bwo abiteguye bagaragaye. Bose baratunguwe; nyamara bamwe bari biteguye ariko abandi batiteguye. Bityo akaga nikaza gitunguro, igihe urupfu ruzaba rubagera amajanja, ni bwo ababeshejweho n’ubuntu bazagaragaza. Gusuzuma gukomeye guheruka kuba mu gihe cyo kurangira kw’imbabazi, igihe umuntu aba atagishobora guhabwa icyo akeneye. (IyK 201.4)

⚠️ Muri iki gihe ubwo Umutambyi wacu Mukuru akiduhongerera, dukwiriye kwiboneza muri Kristo.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOHORA IBIGIRWAMANA MU MITIMA YACU🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *