Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 13: ABAHANUZI B’IBINYOMA BAVUGWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi usenga..

📖 EZEKIYELI 13
[2] Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti:
[3] Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’
[6] Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.
[10] Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Yesu ati: “Mukomoka kuri so Satani … Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” Yoh 8:44. Ibyariho kera by’abahanuzi b’ibinyoma, n’ubu biraganje kuko Satani akiriho kandi afite abayoboke.

1️⃣ ABAHANURA IBINYOMA
🔰 “Ku iherezo ry’ibihe, mu bavuga ko bahagarariye Imana nyakuri hazahaguruka abantu batera urujijo no kwigomeka. Abahanura ibinyoma bazashishikariza abantu gufata ko icyaha ari ikintu cyoroheje. Ingaruka ziteye ubwoba z’ibikorwa byabo bibi nizigaragazwa, nibabishobora bazashaka uko uwababuriye akiranutse bamuhindura nyirabayazana w’ingorane barimo nk’uko Abayuda bageretse kuri Yeremiya amakuba bahuye nayo.” AnA 403.1
➡️ Bivugwa ko ikinyoma kinyura muri asanseri (elevator) naho ukuri kukanyura ku madarage (stairs). Kwihuta kw’ikinyoma kuba guteye ubwoba. Uburyo bwiza bwo kurwanya ikinyoma ni ukwiga no kumvira ijambo ry’Imana.

2️⃣ ABAHANURIRWA IBINYOMA
📖 “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.” 2 Timoteyo 4:3, 4.
➡️ Abemera ibinyoma ni abantu batazi ukuri cyangwa se banze kumwera no kumvira ukuri. Iyi minsi yacu, abari bahagarariye ukuri benshi baguye mu nyanja y’ikinyoma batabizi. Iki nicyo gihe cyo kugenzuza ibivugwa dukoresheje ibyanditswe byera kuko “Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” Yesaya 8:20. Aho gutinda uhangana n’ikinyoma watinda wiga ukuri. Iyo wize ukuri neza nibwo ubasha gutahura ikinyoma nubwo cyaza cyambaye inyambaro y’ukuri.
⚠️ Ukuri 99% ariko gufite ikinyoma 1% ntikuba kukiri ukuri ahubwo kuba kwabaye ikinyoma. Kuba muri Yesu We kuri, nibwo buryo bwiza bwo guhangana n’ikinyoma. Gumamo niba warageze muri Yesu!

🛐 MANA USHIMWE KO WADUHAYE YESU N’IBYANDITSWE BYERA KUGIRA NGO TUBE MU KURI. DUHE KUBA MURI YESU WE KURI KANDI TUBEHO IMIBEREHO ITSINDA. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *