Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 12: UMUHANUZI ABERA ABANTU IKIMENYETSO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 12
[1]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[2]“Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome.
[4]Kandi uzasohore ibintu byawe nk’ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk’abahagurutse baciwe.
[5]Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.
[17]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[18]“Mwana w’umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima,
[28]Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, AHUBWO IJAMBO NZAVUGA RIZASOHORA.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Umuhanuzi akoreshejwe nk’imfanyigisho, ahunga agaca icyuho ahunga, agafungura atitira, ariko se ngo bumve! N’ab’ubu ntacyo Imana idakora, n’ibimenyetso bikomeye ariko se bwo abantu bumva umuburo?

1️⃣URUKUNDO RW’IMANA NTIRUGIRA UMUPAKA
🔰Nubwo Yona yabuze uko agira kandi agakorwa n’ikimwaro, adashobora gusobanukirwa umugambi w’Imana mu kutarimbura Nineve, yari yasohoje inshingano yari yahawe yo kuburira uwo murwa munini; kandi nubwo ibyo yari yavuze ko biraba bitabaye, ubutumwa bw’imbuzi yari yatanze bwari bwaturutse ku Mana. Ndetse ubwo butumwa bwasohoje umugambi Imana yari yashatse ko busohoza. Ikuzo ry’ubuntu bwayo ryari ryahishuriwe abapagani. (AnA 249.3)
➡️Ubwoko bwatoranyijwe bwanze umuburo, abanyamahanga bo baburiwe barihana bararokoka. Imiburo ya Ezekiyeli na Yeremiya ntiyari iyo gutanga abagabo, yari iyo gushaka kubakiza, iyababariye Abanyaninive, yarikubabarira n’Abayuda. Ntirobanura ku butoni.

2️⃣UBUHUMYI KU RUMURI, UBUPFAMATWI KU BUTUMWA
🔰Ubwo Imana yakoraga ibishoboka byose birimo no kohereza umwana wayo w’ikinege, [Abisirayer] babaye injiji zikabije mu byanditswe no ku mbaraga z’Imana, ku buryo banze ubufasha bumwe rukumbi bwari kubakiza ukurimbuka. 4BC 1156.2
Imana yahaye Isirayeri inshingano yo kubera abanyamahanga urumuri, kubahamagarira kuyoboka Imana. Ariko Isirayeri ubwayo igira ubuhumyi butabona urumuri, n’ubupfamatwi butumva ubutumwa bwabohererejwe ngo bufungure imyumvire yabo (Manuscript 151, 1899). 4BC 1156.3
➡️Ese amaso yawe abona ibiri kuba, n’umucyo utangwa? Ese amatwi yawe yumva ubutumwa bukubwirwa buri munsi? None isomo wakwigira muri iri iki gice ni irihe?
⏯️Ubufasha rukumbi bwagukiza kurimbuka ni ukwemera, ukizera kandi ukwakira Kristu by’ukuri. Naho ubundi waba ufite ntubone, n’amatwi ntiwumve.

🛐 MANA TWBONYE BYINSHI, TWUMVISE BYINSHI, TURINDE KWIRENGAGIZA UMUCYO, DUHE KWEMERA KUYOBORWA N’IJAMBO RYAWE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *