Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 11: IMANA ISEZERANYA ABISIRAYERI BACIWE KO IZABABERA UBUTURO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi usenga..

📖 EZEKIYELI 11
[11]Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzaba inyama zo muri yo, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka
[12]kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n’amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y’abanyamahanga babakikijeho.’ ”
[16]“Nuko rero uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriye kure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamara umwanya muto mbabereye ubuturo bwera mu bihugu batataniyemo.’
[17]“Noneho uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli.
[19]Nanjye NZABAHA UMUTIMA UHUYE KANDI MBASHYIREMO UMWUKA MUSHYA, UMUTIMA W’IBUYE NZAWUKURA MU MUBIRI WABO MBAHE UMUTIMA WOROSHYE,
[20]kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
[23]Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musozi uri mu ruhande rw’iburasirazuba rw’umurwa.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. No mu bunyage Uwiteka yasezeranye kuzaguma hafi y’ubwoko bwe. N’ igihe Imana twayiteye umugongo ikomeza kudushakisha ngo idukize. Ariko iherezo ryabyo rigiye kugera ahazavugwa ngo uwanduye akomeze yandure, uwezwa akomeze yezwe.

1️⃣GUKURWAMO UMUTIMA W’IBUYE (Ez 11:19)
🔰Isoko y’umutima igomba kwezwa mbere yuko imigezi yawo itungana. Ugerageza kugera mw’ijuru ashingiye ku mirimo ye yo gukomeza amategeko aragerageza ibidashoboka. Nta mutekano w’ufite igisa n’idini rishingiye ku mategeko, rishingiye ku ishusho isa no kwera. IMIBEREHO Y’UMUKRISTO SI IVUGURURA CYANGWA ITERAMBERE RY’IMIBEREHO YA KERA, AHUBWO NI IHINDUKA RYA KAMERE. Hari ugupfa ku narijye n’icyaha, maze ukagira imibereho mishya muri l Iyi mpinduka ibasha kuzanwa n’umurimo ukorwa gusa na Mwuka w’Imana. (UIB 10 it5.3)
➡️Hari abitwa Abakristu bakomejel gushyira ingufu mu kugaragaza ishusho isa no kwera, kwemerwa n’abantu nta guhinduka kubaye gukorwa na Mwuka Wera mu mutima w’ubishaka.
👉Igihe umutima (isōko) wejejwe, nibwo imirimo myiza (amazi ayivamo) iba itunganye. Kuba muri Kristu nibwo umuntu ahinduka icyaremye gishya, nibwo umuntu agira imibereho ishimwa n’Imana bigashoboka.

2️⃣REKA IMPAKA, IGA IJAMBO
🔰Ntabwo kujya impaka no guhakana ari byo byigisha umuntu. TUGOMBA KUREBA NGO TUBEHO. Nikodemu yahigiye isomo, kandi akomeza kubana na ryo. Yatangiye gushakashaka mu Byanditswe mu buryo bushya, atari ukugira ngo abone ibyo aganira bidafatika, ahubwo ari ukugira ngo abone ubugingo buhoraho. Yatangiye kubona ubwami bwo mw’ijuru uko yagendaga yiyegurira kuyoborwa na Mwuka Wera. (UIB 17, 108.2)
➡️Wumvise ukuri aho kujya impaka jya kwigenzurira ibyako muri Bibiliya. Nujyamo ushaka ubugingo bw’iteka atari ugushaka imirongo yo gukubitisha abandi, ukiyegurira kuyoborwa na Mwuka Wera, uzahavana umutima mushya, usimbure uw’ubuye wa kamere.

🛐MANA DUHE IMITIMA MISHYA YOROSHYE, DUKUREMO IYA KAMERE ITUMA TWISHUSHANYA. DUHE KUVOMA AMAZI KU ISŌKO IDAKAMA, KRISTU GUKIRANUKA KWACU.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *