Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 10: UBWIZA BW’IMANA BUVA KU RUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi usenga..

📖 EZEKIYELI 10
[3] Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari.
[4] Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w’inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k’ubwiza bw’Uwiteka.
[18] Nuko ubwiza bw’Uwiteka buherako buva mu muryango w’inzu, buhagarara ku bakerubi.
[19] Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n’inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Reka twibuke ko iherezo rirushaho kudusatira kuko uko umunsi wije urushaho kutwegereza imperuka. Igice cya none kiduhe gukanguka gukomeye.

1️⃣KUNYAGWA IKAMBA
🔰”Ikamba ryanyazwe Isirayeli ryagiye rihererekanywa uhereye ku bwami bwa Babuloni, riva kuri Babuloni rihabwa Abamedi n’Abaperesi, rinyagwa Abamedi n’Abaperesi rihabwa Abagiriki, nabo bararinyagwa rihabwa Roma.” Ub 187.3
➡️ Ubwo dukomeje kwiga iby’ubwoko bw’Imana bwagiye bunyagwa ibintu bitandukanye, reka twibuke ko nta na rimwe Imana yigeze yishimira akaga k’ubwoko bwayo. Iteka Imana yatangaga igihe gihagije cyo kwihana ariko byakwanga igakoresha ubutabera.

2️⃣ KUNYAGWA UBWIZA BW’IMANA
🔰Agaciro k’ishyanga ry’Imana kari kari mu kuba Imana iri hagati yabo. Reka dusubire mu buturo bwera.
⏯️ “Hejuru y’intebe y’ubuntu hari Shekina, yagaragazaga ko Imana ihari; kandi Imana yamenyekanishirizaga ubushake bwayo hagati y’abo bakerubi.” AA 231.4
⏯️ “Mu ihema ry’ibonaniro no mu ngoro yayo, ikuzo ry’Imana ryabaga muri Shekina yera yari hejuru y’intebe y’imbabazi. Imana yahoraga ibagaragariza ubutunzi bw’urukundo rwayo no kwihangana kwayo.” AnA 10.5
⚠️ Igice cya none kiti: “Ubwiza bw’Imana buva ku rusengero!” Mbega agahinda! Abantu bananiye Imana maze nayo irabareka ndetse n’abatekerezaga ko inzu yayo itayitererana bakozwe n’isoni. Nshuti, iyo udafite Imana uba ubuze byose! Wabaho ute kandi Imana itakiri kumwe nawe? Wakwishima ute kandi ubwiza bw’Imana bwakuvuyeho?

3️⃣ UMUBURO KURI TWE
🔰”Nabonye abo mu ijuru bose bishimira ko duhabwa agakiza. None se twe tuzaba abanenganenzi? Tuzaba abatagira icyo bitaho, nk’aho ari icyoroshye ko dukizwa cyangwa ko tuzimira? Mbese tuzasuzugura igitambo twatangiwe? Bamwe barabikoze. Bakinishije imbabazi bagiriwe, maze igitsure cy’Imana kibazaho. Umwuka w’Imana, ntazahora aterwa agahinda. Niyongera guterwa agahinda ho gato kandi, azigendera.” IZI1 57.3

🛐 MANA TWAKUVAHO TUKAJYA HE? WATUVAHO SE TUKABAHO DUTE? UTURINDE GUKINA N’ICYAHA AHUBWO UDUHE KOMATANA NAWE ITEKA. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *