Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 9: ABANTU B’IMANA BASHYIRWA IKIMENYETSO MU RUHANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 9
[4]Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”
[8]Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?”
[9]Maze arambwira ati “Ibibi by’inzu ya Isirayeli n’iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n’amaraso, n’umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ikimenyetso cy’Imana cyashyizwe ku bantu b’Imana ibyago bya Egiputa ntibibagereho bakayisohokamo bemye, abandi Yerusalemu igasenyuka mu gihe cya Ezekiyeli barinzwe. Ibyahishuwe 7:2,3 naho hari ikimenyetso kizashyirwa mu ruhanga rw’intore z’Imana. Ese uwashyizweho ikimenyetso aba asa ate?

🔰IKIMENYETSO (SEAL) CY’IMANA
📖“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.” (Ibyah 7:3)
📖 Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. (Ef 1:13, 4:30)

🔰Ubwoko bw’Imana bukimara gushyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo—si ikimenyetso (seal or mark) kigaragara ku maso, ahubwo ni ugushyirwa mu kuri, ari mu bwenge ndetse no mu bya Mwuka, ku buryo batabikurwamo —ubwoko bw’Imana bukimara gushyirwaho ikimenyetso (cy’Imana:seal) bwiteguye ishungura, rizahita riba. Mu by’ukuri ryamaze gutangira; amateka y’Uwiteka ari gucibwa ku batuye isi, ngo duhabwe umuburo, tumenye ibyenda kuba .(Manuscript 173, 1902). 4BC
🔅Kizaba ari ukwemeza buheruka abantu b’Imana bazahagarara ku ruhande rw’Imana mu kaga gaheruka. Gushyirwaho ikimenyetso, bivuze ko ubwoko bw’Imana buri mu burinzi budasanzwe bwa Mwuka wera kugira ngo batagerwaho n’imbaraga zirimbura z’ibyago 7 biheruka. (Revelation of Jesus pp 254, by Ranko Stefanovic)

➡️Abantu benshi babona ikimenyetso cy’Imana nk’ikizaba kigarira amaso nka microship, urukingo, icyorezo… Sibyo, ibi ni ukugoreka ibintu k’umwanzi satani. Tubonye ko icyo kimenyetso atari ikigaragarira amaso, Imana niyo yonyine izamenya uwagishyizweho, uwagishyizweho azaba ari mu kuri kose kw’ijambo ry’Imana, harimo n’amategeko 10 y’Imana n’irya 4 ryo kuramya Umuremyi (Ibyahishuwe 12:17); kandi ntakizaba kigishoboye kumukura muri uko kuri, azaba arinzwe na Mwuka Wera.
⏯️Ese nawe uri muri abo bahinishwa n’ibibi bibera mu isi, bakurikira Umwana w’intama aho ajya hose? Ese wizeye Kristu uramwakira agushyiraho ikimenyetso? Ese usinziriye uyu munsi wasinzirana ibyiringiro byo kuzamusanganira agarutse? Mu rugamba ruheruka amateka y’isi utazaba afite imico y’Imana azaba afite iya satani.
⏯️Witegereza isohora ry’ubuhanuzi butarasohora, ngo nibwo uzikiranura n’Umuremyi Wawe, bizaba byaratinze. Uyu munsi niwumva ijwi rye ntiwinangire umutima, uyu munsi usoze uri mu mubano uvuguruye n’Umucunguzi wawe. Wicogora Mugenzi.

🛐MANA YACU WARATURINZE MURI UYU MWAKA N’UBU UKITURINZE, MURI WOWE UZI IGIHE DUSHIGAJE DUSHINGANISHIJE IMPAGARIKE YACU YOSE, TUZAYOBORWE KANDI TUGENGWE NA WE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *