Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 8: YEREKWA UBURYO IMANA IFUHA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya EZELIYELI 8 uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 8
[5] Nuko arambwira ati”Mwana w’umuntu, noneho ubura amaso yawe urebe ahagana ikasikazi.” Mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h’irembo ry’igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo.
[6] Maze arambaza ati”Mwana w’umuntu, mbese uruzi icyo bakora n’ibibi bikomeye ab’inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y’ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.”
[10] Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y’ibyikurura hasi n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusika impande zose.
[12] Maze arambaza ati”Mwana w’umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b’inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk’icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ “
[18] Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Imico y’Imana ntiyahindutse. Ni Imana ifuha n’uyu munsi nk’uko yari imeze igihe yatangaga amategeko yayo ku musozi Sinayi ayo yayandikishije n’urutoki rwayo ku bisate by’amabuye.” IY 45.1

1️⃣ IMANA IFUHA
🔰 “Itegeko rya kabiri ribuzanya gusenga amashusho n’ibindi bisa bityo bigasimbuzwa Imana. Amahanga menshi y’abapagani yavugaga ko amashusho yabo asengwa ari ibimenyetso byoroheje bifashisha gusenga Imana, nyamara Imana yavuze ko uko gusenga ari icyaha. Kugerageza kwerekana Imana Ihoraho hakoreshejwe ibintu bifatika bicisha bugufi uko umuntu yumva Imana. Intekerezo z’umuntu zakuwe ku butungane butagerwa bwa Yehova, zishobora kwerekezwa ku kiremwa aho kwerekera ku Muremyi. Uko uburyo umuntu yumva Imana bicishijwe bugufi, ni ko umuntu nawe ata agaciro. ‘… kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.'” AA 203.2

➡️Ntidukenera ibibumbano n’amashusho kuli Imana irabifuhira, ntudukeneye kwibabaza cyane mu masumo y’amazi cg mu ngendo zinaniza cyane. Abasenga Imana bayisenge mu kuri no mu MWUKA. Ibikorwa na benshi sibyo by’ukuri, iby’ukuri ni ibyanditse mu ijambo ry’Imana.

2️⃣ IBIZIRA BIKOMEYE
✳️ “Mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Sedekiya, Uwiteka yahishuriye Ezekiyeli mu iyerekwa bimwe mu bizira byakorerwaga muri Yerusalemu, no mu marembo y’inzu y’Uwiteka ndetse n’imbere mu rugo. Ibyumba birimo ibishushanyo n’ibigirwamana bishushanijwe, ‘ibyikurura hasi n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu ya Isirayeli’, ibyo byose mu rukurikirane rwihutaga, byanyuze imbere y’umuhanuzi maze abirebye biramutangaza. Ezekiyeli 8:10. Abantu bagombaga kuba abayobozi mu by’umwuka muri rubanda, ‘abakuru b’inzu ya Isirayeli,’ bageraga kuri mirongo irindwi, bagaragaye bosereza imibavu imbere y’ibishushanyo by’ibigirwamana byari byarinjijwe mu byumba byiherereye byari bikikije ahera y’urusengero. Ubwo abagabo b’Ubuyuda bagiraga uruhare mu mihango yabo ya gipagani bishyeshyaga batuka Imana bagira bati: ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ Umurongo wa 11,12.” AnA 408.

⚠️ Mbese wowe ntabwo uri mu batuma Imana ifuha? Amafaranga n’ubutunzi ntiwabisimbuje Imana, akazi ukora cg umuryango wari uzi ko ushobora kuba warabisimbuje Imana, gukunda imbuga nkoranyambaga bikaba byarayisimbuye…. isuzume.
➡️ Genzura ko nta bizira wimitse bituma Imana ikwima amaso. Uyu munsi hindukira ugirane ubucuti n’Imana kandi ntuyibangikanye n’ikizira cyose. Humura yiteguye kukubabarira kandi ibya kera ntibizibukwa ukundi.

🛐 MANA TURINDE KUGUTERA AGAHINDA. DUHE KUGUKUNDA URUKUNDO RUSHYUSHYE. 🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *