Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 7: IHEREZO RIRAGEZE, DORE BIRAGUSOHOREYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya EZELIYELI 7 uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 7
[2]“Nawe mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z’igihugu.
[4]Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’ ”
[6]Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye.
[7]Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w’imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
[25]Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.
[26]Ishyano rizasimburwa n’irindi shyano, n’inkuru mbi ikurikirwe n’iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n’abakuru babure inama.
[27]Umwami azaboroga n’igikomangoma kizuzurwamo n’amaganya, kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk’uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”

Ukundwa, amahoro y’Imana Abe muri wowe. Ahavugwa Abayuda hasimbuze abakristu ba none, ibibabwirwa nitwe bibwirwa. Kuva mu gice cya 4, Abayuda bari gicirwaho iteka kubera kwanga kumvira Imana.

1️⃣UBWIZA BW’UWITEKA BUKOMEJE KUBAVAHO
🔰…mu minsi y’umubabaro, kandi biba bikomeye cyane kwizera ko Imana ikiri kwita ku bana bayo bari ku isi. Aba ari ibihe akaga kibasira ubugingo kugeza ubwo bisa naho gupfa biruta kubaho. Icyo gihe ni ho abantu benshi bareka kwiringira Imana maze bakabatwa no gushidikanya, bagafatwa mu ngoyi yo kutizera. (AnA 145.1)
➡️Abayuda bari mu bihe bibahangayikishje, natwe nibyo tunyuramo kenshi. Ubwo benshi bahita bata kwizera bari bafite mu Mana. Ni igihe cyo kurebesha amaso ya Mwuka tukabona ko Imana idukunda, isohoza isezerano ryo mu Baroma 8:28 (ku bayikunda, byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira icyiza); ibi bituma twumva neza ko ibihe bigoranye ari ibyo gutuma turushaho gushaka Imana atari ibyo gushidikanya.

2️⃣ISHYANO RIZASIMBURWA N’IRINDI
📖Ishyano rizasimburwa n’irindi shyano, n’inkuru mbi ikurikirwe n’iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n’abakuru babure inama.(Ezek 7:26)
🔰Iyo Ezekiyeli na Yeremiya bahanuraga ibi byago nk’ingaruka z’ibibi bivurugutagamo, abahanuzi b’ibinyoma barabavuguruzaga bati ni amahoro ni amahoro.
📖“Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga. (Yesaya 48:22)
➡️N’uyu munsi abahanura ibyo abantu bifuza kumva barabikora, aho kuburira abantu ngo bave mu byaha bagendere mu ijambo ry’Imana. Ariko Bibiliya iti “inkuru mbi ikurikiwe n’iyindi mbi, nta mahoro y’abanyabyaha”.
⏯️Ihane, ubabarirwe ibyaha, ukomeze kwibanira na Kristu utanga amohoro aruta ayo ab’isi batanga. Adushoboze.

🛐MANA, NTUTUREKE TURAGUKENEYE, TURINDE KUDAMARARIRA MU BYAHA TUROKORE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *