Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 6: URUBANZA N’ISEZERANO RY’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya EZELIYELI 5 uciye bugufi kandi usenga.

πŸ“– EZEKIYELI 6
[4] Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n’ibishushanyo byanyu by’izuba bizahombana, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y’ibigirwamana byanyu.
[5] Nzarambika intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw’ibicaniro byanyu.
[8] ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
[10] Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’
[14] Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n’ikidaturwa, uhereye mu butayu bw’aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Nujya ubona Bibiliya ivuga ibihano byageze ku bantu, ujye umenya ko byazaga ntako Imana itagize ngo igarure abantu bayo. Ibihano by’Imana byabaye uburyo bwiza bwo kugarura abantu kuri Yo.

1️⃣ URUBANZA RW’IMANA
πŸ”°Imana yatoranyije itsinda ry’abantu mu isi izakoresha mu guha abatuye isi bose ibyiringiro. “Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose.” Gutegeka 7:7. Aya mahirwe bagize nk’ishyanga bakomeje kuyakinaho kenshi ariko Imana ikabagenderera mu buryo bunyuranye. Ibyago ni imwe mu nzira zigishaga ishyanga ry’Imana.
πŸ“– “Nzarambika intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw’ibicaniro byanyu.” Um 5. Abaramyaga Imana imwe barateshutse babenguka ibigirwamana kandi bagirana igihango gikomeye kugeza ubwo Imana yibagiranye muri bo.
⚠️ Uyu munsi bite? Niba Imana itaza ku mwanya wa mbere mu mibereho yacu, nta kabuza twayisimbuje izindi mana.

2️⃣ ISEZERANO RY’UWITEKA
πŸ“– “Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu. Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.” Im 8, 10.
➑️ “Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura.” Amaganya 3:22. Iteka Imana yagiye yizigamira itsinda rito rikomeza umugambi wayo wo kuzahura isi. Binyuze mu kwihana, ubwoko bw’Imana bwahawe isezerano ryo kongera kugirana isano nayo. Haranira kuba mu itsinda ry’abo Imana yisigarije bakomeza amategeko yayo bakagira kwizera nk’ukwa Yesu (Ibyah 12:17).
✳️ “Nubwo Kristo wenyine ari we ushobora kudukiza igihano cyo kutumvira, tugomba guhindukira tukava mu byaha tukumvira.” AA 183.1

πŸ› MANA USHIMWE KO IMBABAZI ZAWE ZITUMA TUDASHIRAHO. DUHE KUBA ABAWE KANDI UBE NYAMBERE KURI TWE. πŸ™πŸ½

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *