Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 5: YEREKANISHA UMUSATSI WE IBYAGO BIZABA MURI YERUSALEMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya EZELIYELI 5 uciye bugufi kandi usenga..

📖 EZEKIYELI 5
[1]Nuko rero mwana w’umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk’icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi.
[5]Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y’amahanga, no mu bihugu bihakikije.
[6]Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n’amateka yanjye ntibayagenderemo.”
[12]Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n’icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Imana ikomeje kubwira Ezekiyeli gukoresha imfashanyigisho ngo ahari babyitaho bakumva umuburo. Nyamara bagomera Imana kurusha n’abo bitaga abanyamahanga.

1️⃣UMUBURO UTEYE UBWOBA
📖Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?(Ezek 18:23)
➡️Usomye iki gice cyane cyane umurongo wa 12, ushobora kugira ngo Imana yishimira guhana abanyabyaha. Oya yishimira ko bava mu byaha ikababarira. Iyo ubutabera bw’Imana bubagezeho, si Imana iba iba ibiteye ni amahitamo yabo, kuko iba yabanje kubaburira uko bishoboka kose.

2️⃣AMATEGEKO AKUGENGA NI AYAHE?
🔰Abubahiriza amategeko y’Imana bazaregwa ko ari bo bazaniye isi kurimbuka, kandi bafatwe nk’aho ari bo batumye ibyaremwe byangirika bikomeye, maze hakabaho impagarara, kwicana mu bantu bikaba byoretse isi. Imbaraga y’umuburo uheruka izabyutsa uburakari bw’ababi bwake nk’umuriro; umujinya wabo uzahagurukirizwa abakiriye ubutumwa bwiza, maze Satani abonereho kubyutsa umwuka w’inzangano n’akarengane mu bantu. (II 594.2)
➡️Abahitamo kumvira n’amategeko y’Imana bazitwa impezanguni ziteza isi ibyago. Satani azabangisha abantu, babazize kubaburira kuva mu kutumvira ijambo ry’Imana.
Ibaze uti”Ese ndwanya Imana cg ndi ku ruhande rwayo? Igisubizo uragisanga mu ijambo ryayo niba ujya aho rikuyoboye.
⏯️Muvandimwe zirikana ko dukizwa n’ubuntu k’ubwo kwizera. Zirikana ko uri muri Kristu Yesu nta teka azacirwaho kandi ntacyo twashobora tutamufite, harimo no kumvira amategeko. Byose ni We ubidushoboza, byose ni We bicaho. Ni we nzira imwe rukumbi (Ibyakozwe 4:12).

🛐MANA, NATWE TWAKANDAGIYE AMATEGEKO YAWE NK’ABA BAYUDA TUBABARIRE, DUHE KUBA MURI KRISTU NO KUMWEMERERA KUDUHINDURA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *