Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 4: ASHUSHANYA I YERUSALEMU UKO HAZAGOTWA N’ABANZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 4

[1]Nuko nawe, mwana w’umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu,
[2] maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n’ingando, uwushingeho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye impande zose.
[3]Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y’icyuma hagati yawe n’umurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.
[4]Maze kandi uryamire urubavu rwawe rw’ibumoso, urugerekeho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli uko umubare w’iminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo.
[5]Kuko imyaka y’igicumuro cyabo nayikunganirije n’umubare w’iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli.
[6]Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw’iburyo wishyireho igicumuro cy’inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n’umwaka umwe.
[7]Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi.
[8] Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye.
[9]Wishakire n’ingano na sayiri, n’ibishyimbo n’inkunde n’amasaka n’amashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣YERUSALEMU IZAGOTWA

🔰Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.(2Abam 25:1)

▶️Nta kibaho gitunguye Imana kandi iba izi impamvu yabyo. Nyuma y’uko Ezekiyeli asabwa gushushanya uko igotwa rya Yerusalemu rizamera ,ku bwo gusuzugura gukabije icyo Imana yategetse, haragoswe koko.

▶️Ni byiza kumvira,Imana no kugendera muri gahunda yayo, bizakurinda ube amahoro masa.

2️⃣NTUKIYANDURISHE IBYO KURYA BYANDAVUYE MU BANYAMAHANGA

🔰Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.(Dan1:8)

▶️Cyari ikigeragezo gikomeye Daniyeli na bagenzi be bahuye nacyo .Ariko kubwo kugambirira mu mutima ko bagomba kubaha Imana kugeza ku gupfa ntibitaye ko bari mu mahanga ahubwo bahanze Imana amaso bayigirira icyizere.

❇️Umaze igihe kirekire usenga kandi koko uri umukristo w’Umudiventiste w’umunsi wa karindwi, ariko se witwara ute, imibereho yawe ihamya Imana kabone naho wabitegekwa n’abagufiteho ububasha?

🔰“Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.(Kuva 22:30)

▶️Yerusalemu yakomeje kugomera Imana bituma Imana igira uburakari, mu bami cg Abatambyi yanyuzagamo umutumwa bwo kuburira uwo murwa, babwirwaga uko bizagenda, ntabwo wari umugambi wari unejeje Imana ariko yagiraga ngo irebe ko bakwihana.

▶️Mu bana ba Isirayeli bajyanwe ari imbohe i Babuloni, harimo abakristo bagira ishyaka. abantu bari bakomeye ku ihame nk’icyuma,batashoboraga guteshwa umurongo no kwikanyiza, ahubwo bakaba bakwemera guhomba ibintu byose kubwo kubaha Imana. (AnA 306)

⁉️Wowe se bite?amahanga ugenda mo iyo ugeze hahandi utari kumwe n’abo mu muryango,abo musengana cg abaturanyi?Shikama k’Uwiteka kabone n’aho wabizira izagucira inzira.

🛐 MANA YACU TUBASHISHE KUKUBAHA NO KUKUBAHISHA 🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *