Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yeremiya 40 usenga kandi uciye bugufi.
đ YEREMIYA 40
[2]Umutware w’abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati âUwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,
[3]kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuye ku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.
[4]Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.â
[5]Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati âNoneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w’i Babuloni yagize umutegeka w’imidugudu y’u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.â Nuko umutware w’abarinzi amuha impamba n’impano, aramurekura aragenda.
[6]Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
Ukundwa, Amahoro y’Ima a. Ibyo Yeremiya yahanuye bakanga kumwumva birasohoye. Ibaze umurimbuzi ahitishamo Yeremiya icyo ashaka. Uwo Imana igihagazeho n’urupfu ruramutinya koko!
1ď¸âŁUMUNYAMAHANGA ABABWIRA IMANA
đ°Muri Kristu Imana yagaragaye mu mubiri, ikiranukira muri Mwuka, ibonwa n’abamarayika, ibwirizwa mu banyamahanga, yiringirwa mu isi, yakirwa hejuru mu cyubahiro. Ibi tugomba kubyizera. (The Kress Collection
, igice 30, p 128.3)
âĄď¸N’abo ukeka ko batazi Imana, ifite uko ibiyereka.
đ
Nebuzanezara umukaludaya ati “muzize kutumvira Imana”.
Birababaje kubona Uwitwa ko atazi Imana, ariwe ubwira uwitirirwa izina ryayo ati “Mwacumuye k’Uwiteka ntimwumvira ijwi rye”.
đ Yewe n’uyu munsi ufatwa nk’utazi Imana cg utari mu bitirirwa izina ryayo, usanga ari we ukebura abizera badohotse ku mico y’uwo bavuga ko bizera. Birababaje.
2ď¸âŁURINZWE N’IMANA AKINGIRWA N’UMWANZI
đ°Abatware bâingabo zâAbanyababuloni bakuye Yeremiya muri gereza, uwo muhanuzi yahisemo kwigumanira nâabari basigaye [mu Buyuda] bâabanyantegenke, âabakene bo mu gihuguâ basizwe nâAbakaludaya ngo bite ku mizabibu abandi babe abahinzi. AnA 421.1
âĄď¸Im 1-6, Yeremiya ari guhitishwamo n’uwaje kubarimbura icyo ashaka, yewe amuha impamba n’impano (um 5). Yihitiramo kugumana n’abakene n’abatindi.
đNtitwari dukwiye kugira icyo dutinya rero niba twizeye kandi tukiringira Imana. Yakoresha n’umwanzi wawe akakugirira neza, yakorera no mu bihe bishishana ukabiboneramo umugisha.
đMWAMI IMANA TURAKURAMYA TURAGUHIMBAJE, NTA KIBA NA KIMWE UTAKEMEYE. DUTSINDIRE IKIBI WIMIKE ICYIZA MU BUGINGO BWACU.đ
Wicogora Mugenzi