Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 41:KUBURIRWA UKANGA UKARINDA UPFA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 41 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 41
[2]Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.
[11]Yohanani mwene Kareya n’abatware bose b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,
[12]baherako batabarana n’ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.
[15]Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n’abantu munani, ajya kwa bene Amoni.
[16]Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z’intambara, n’abagore n’abana n’inkone.
[17]Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa

Ukundwa n:Imana, Gira umunsi w’umunezero. Yeremiya 40:14, twabonye Gedaliya aburirwa ko bashaka kumwica ntiyabyemera. Ntiyanashakisha ukuri, arinda apfa kubera kutemera umuburo. N’ubu hari ababurirwa ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu bakabyima amatwi.

1️⃣KUBURIRWA UKANGA UKARINDA UPFA
🔰Mu gihe abagaragu b’Imana bari gutanga ubutumwa buvuga ko iherezo rya byose riri hafi, isi yatwawe no gushakisha kwidagadura n’ibinezeza. Hari ibihe byo by’ubushyuhe bitera abantu kutita ku by’Imana bikababuza kugirwaho ingaruka nziza n’ukuri ko konyine kwari kubakiza kurimbuka kuri imbere aha. (Patriarchs and Prophets, 103. – AH Chap 83,p 524.2)
➡️ Uburiwe ngo dore ikizakwica, kikaba aricyo koko kikwica washoboraga kucyirinda, bigaragaza ukutumva, bigaragaza ubuzima butagira intego.
❓Ese iyo wowe uburiwe ko nutihana uzarimbuka ntubyemere, hari ubwo ushakisha ngo umenye ko ibyo ari ukuri, n’uburyo wategura iherezo ryawe?
⏯️Aho guseka ubupfapfa bwa Gedaliya, twigenzure niba tumurusha kwita ku muburo utari uw’umuntu ahubwo w’Imana y’ukuri.

2️⃣BAGAMBIRIRA GUHUNGIRA MW’ EGIPUTA
📖Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa (Yer 41:17)
➡️Umuhanuzi w’Imana yababwiye kenshi ko uzayoboka Abakaludaya azabaho. Nyamara nyuma yo kubona ko uko yabivuze ariko byasohoye, abasigaye baracyashaka guhungira muri Egiputa, gushakisha ubuhungiro ahandi hatari aho Imana ishaka. Ese bizabagwa neza? Reka tuzarebe ingaruka zabyo.
⏯️Ubuhungiro butekanye buri hafi y’Imana, amahoro yuzuye ava ku Mana gusa. Abakomeye, ubutunzi, ubwenge bw’isi, ibyubahiro…nta mahoro bitanga, kereka wigereye ku Mana. Imana itubashishe kuyihungiraho, uhereye none kuri iyi munsi yejeje igaha umugisha.

🛐UWITEKA MANA, DUHE KUGUHANGA AMASO AHO KUYAHANGA IBIBAZO CG IBISUBIZO UDAFITEMO URUHARE.🙏

Wicogora MUGENZI

2 thoughts on “YEREMIYA 41:KUBURIRWA UKANGA UKARINDA UPFA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *