Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 1 : UGUHAMAGARWA KWA YEREMIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 1

[1] Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.
[2]Yabwiwe ijambo ry’Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda, mu mwaka wa cumi n’itatu wo ku ngoma ye.
[3]Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, kugeza mu iherezo ry’umwaka wa cumi n’umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, igihe ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
[4]Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[5] “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
[6]Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
[7] Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
[8]Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
[9]Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
[10]Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yeremiya, ni umuhanuzi ubabaye (sad prophet). Ubwo Yesaya dushoje, we yandikaga akoresha ikaramu y’umuriro (akarishye), Yeremiya we yandikisha ikaramu y’amarira kuko yatotejwe cyane, ababurira bakanga kumwumva yewe tuziga n’amaganya ye. Yahamagawe akiri muto ku ngoma ya Yosiya ahagana muri 627 cg 626 MK, amara imyaka 40 ahanura. Mwuka Muziranenge twinjirane kandi aduherekeze mu gitabo cya Yeremiya.

1️⃣ ITABA IRARIKA

🔰Yeremiya wari ukiri muto, Imana yamubonyemo umuntu wajyaga kuba indahemuka ku cyizere yari agiriwe kandi wajyaga guhagararira ukuri ahanganye no kurwanywa bikomeye. Mu bwana bwe yari yaragaragaje ko ari indahemuka; kandi ubu bwo yagombaga kwihanganira umuruho nk’umusirikare mwiza w’umusaraba. AnA 367.2

➡️ Imana iduhamagaye kuyikorera ntitugatinye kubera ubushobozi cg ubumenyi bwacu buke, ntitugashake inzitwazo zo kutayikorera, kuko isezerana kuzaba iri kumwe natwe, no kuzaduha ibyo kuvuga. Kumenya ko adashoboye nka Mose (Kuva 4:10-15) cg Yesaya (Yes 6:5), bitanga icyizere cyo kumva ko akeneye imbaraga mvajuru kugira ngo abashe kubwira ubwoko bugonda ijosi, bwahenebereye cyane mu byaha.

⚠️Ushobora gusanga nawe impamvu wasigaye kuri uriya musozi kwari ukugira ngo uburire abawutuye bihane, bababarirwe. Waba utekereza impamvu abandi bagiye wowe ugasigara?
Tega amatwi ijwi ry’Imana kandi igihe cyose uryumvise ntugire ubwoba kuko yasezeranye kuzabana nawe ngo ikurokore.

2️⃣ Iyerekwa ry’inkoni y’umurinzi n’inkono, agasezeranywa kuzarindwa n’Imana. (11-19)
📍Iri sezerano ryo kugubwa neza kuzabaho ari nk’ingororano y’uko bumviye ryaherekejwe n’ubuhanuzi buvuga iby’ibihano bikomeye byajyaga kugera ku murwa igihe abawutuye bagaragaje kutaba indahemuka ku Mana n’amategeko yayo. AnA 372.1
➡️Umurimo wa Yeremiya ni nk’uwacu, uyu munsi. Ni ukwereka abantu Uwiteka, we ufite igisubizo cy’ikibazo cy’icyaha n’icy’ibibazo byabo byose. Mu Giheburayo, inkoni y’umurinzi isobanura ” kurinda” ( to keep watching), biza ku murongo wa 12, ngo ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.
👉Imana itanga ubuntu n’imbabazi ariko ntawe ihatira kuyumvira ngo akire. Ni twese rero tubwirwa ko n’ubwo twakwanga kumvira imiburo yayo, ibyo yavuze bizasohora nk’uko byasohoye mu gihe cya Yeremiya. Bamwe bagakira abinangira bakarimbuka?

3️⃣NUBWO IMANA YATANGAJE IBIHANO IZABAHANISHA,YEREMIYA YARABABURIYE
🔰Kubera gusuzugurwa, kwangwa no kwamaganwa n’abantu, amaherezo ubwe yagombaga kwibonera ugusohora k’ubuhanuzi yari yarahanuye, ndetse yagombaga no kubabarana n’abandi kandi akagerwaho n’amakuba yari gukurikira isenwa ry’uwo murwa wari wugarijwe.(AnA 263)

➡️Yeremiya rero n’ubwo yarwanyijwe kubera ukuri yavugaga, Imana yakomeje isezerano yagiranye nayo ngo:”
kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho
bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.(Umur 18,19)

❇️Yavuye mu gituro, ubwoba ni bushyire, muhumure, mwihane, icyo yavuze no kugikora izagikora.

🛐 MANA NZIZA TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE N’ABO WATUMYE.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *