Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 66: IJURU NI INTEBE YANJYE, ISI NAYO NI INTEBE Y’IBIRENGE BYANJYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 66 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 66
[1] Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?
[2] Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.
[6] Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be.
[8] “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w’umuhungu.
[12] Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.
[13] Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”
[17] “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
[8] “Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.
[22] “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga.
[23] “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Urugendo rw’amezi arenga 2 mu gitabo cya Yesaya rushoje abacunguwe bahuriye i Yerusalemu nshya. Uwiteka wabanye natwe kandi uzakomeza kutuyobora no muri Yeremiya, ahabwe icyubahiro. Ibaze aho inkuru nziza bihebuje yo muri Yesaya yakuvanye n’aho yakugejeje. Usabe Imana uyu mugati iduha ujye uba ibikugize.

1️⃣ UWITEKA YITA K’UFITE UMUTIMA UMENETSE
🔰Umuremyi wacu yita cyane k’ufite ubukene ku mutima kandi agashaka kumenya mu maso he, kumenya ibyayo, kandi akababazwa n’ibibera mu isi akabinihira. (Matayo 5:8)- Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana.

➡️ Ese uri mubo Uwiteka yishimira ? Kora ibyiza uzemerwa nawe. (Abaroma 2:7) Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.

2️⃣BWIRIZA UBUHERUKA
🔰Umuhanuzi akomeje kwitegereza imbere kure mu myaka myinshi, yabonye gusohora kw’ayo masezerano y’agahozo. Yabonye abatwara inkuru nziza y’agakiza bajya ku mpera z’isi, basanga amoko yose n’amahanga yose. Yumvise Uwiteka avuga iby’itorero ryamamaza ubutumwa bwiza agira ati: “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi,… AnA 340.2
➡️Aya mahoro atemba nk’uruzi ava mu kubana n’Imana, ari gusangizwa abatuye isi nk’uko Yesaya yabyeretswe. Ese uruhari rwawe ni uruhe? Ese uruhare rwanjye ni uruhe? Kumenya ukuri ukakwihererana, kukumenya ukakwirengagiza, ni bimwe mu bitagirwa n’umugenzi ujya i Kanani ihoraho.

3️⃣IWACU HEZA TUHAKUMBURE (Yesaya 66:23)
🔰Umuhanuzi yumviseyo amajwi y’umuziki, n’indirimbo, uko byari bimeze, uretse mu iyerekwa ry’Imana, ntibirigera byinjira mu matwi y’umuntu upfa habe no mu ntekerezo ze – PK 730.5
Mu isi yagizwe nshya, abacunguwe bazakora imirimo kandi bagire ibinezeza nk’ibyazaniraga umunezero Adamu na Eva mu itangiriro. Abantu bazabaho ubuzima bwo muri Edeni, ubuzima bwo mu busitani no mu murima. – PK 730.6
📖“Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. Yesaya 66:23
➡️Mbega byiza! Umuziki n’indirimbo by’agahebuzo, ibinezeza byose byari muri Edeni no gusenga Imana buri sabato, ngibyo ibyo umuhanuzi yeretswe bizaba muri Yerusaremu nshya. Ese kubayo bizacura iki? Tangira wimenyereze kubayo, n’iyi sabato yo gusengeraho Imana uyimenyereze ikuryohere ukiri hano. Mbifurije nanjye niyifuriza kuzabayo

🛐 MANA DUHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE HARIMO N’ISABATO .🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 66: IJURU NI INTEBE YANJYE, ISI NAYO NI INTEBE Y’IBIRENGE BYANJYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *