Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YEREMIYA 2: GUSUBIRA INYUMA KW’ABISIRAYELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YEREMIYA 2

[1] Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
[2]“Genda urangururire mu matwi y’ab’i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa.
[3] Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w’ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
[4]Nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe ab’inzu ya Yakobo mwe, n’imiryango yose y’inzu ya Isirayeli.
[5]Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk’ubusa?
[13]Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nyuma yo kugera mu gihugu cy’isezerano, igisekuru gishya nicyo cyabaye insiriri yo kwimūra Imana kuko babyirutse badashaka kumenya Imana.

1️⃣IMANA YIBUTSA ABAYUDA INEZA YABAGIRIYE

🔰Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura.(Guteg 2:7)

▶️Mu rugendo rurerure Abisirayeli bagenze Imana yakomeje kubitaho no kubabera byose, nyamara ntibigeze babona iyo neza ,yakomeje kubahendahenda, ababaza gukiranirwa aho bagukuye cyane cyane ko ntako bari barigeze babonana Imana nk’umuyobozi wabo.
Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk’ubusa?(Umur 5)

⁉️None ko kwimūra Imana gukomeje kugaragara, uyu munsi ubajijwe impamvu ibitera, wasubiza ngo Uwiteka ari he? Reka gukorera ijisho kuko Imana ireba hose,kandi ni umuyobozi wawe.
Va mu byaha, kandi wihane imbabazi z’Imana ziracyariho.

2️⃣IBYAHA BIBIRI BIKOMEYE
📖 “Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: BARANYIMUYE kandi ari jye soko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni IBITEGA BITOBOTSE bitabasha gukomeza amazi.” Yeremiya 2:13.
➡️ “Mbega uburyo ari ubupfapfa gusiga Sōko y’amazi y’ubugingo ukajya kwifukurira ibitega bitobotse bitabasha kubika amazi!” Ub 86.5
✳️ “Igihe uhunze ukitandukanya n’ibitega bitobotse bitabasha gufata amazi, maze mu izina rya Yesu Umurengezi wawe ugasanga Imana, ukayisaba ibyo ukeneye, uzahishurirwa gukiranuka kwa Kristo nk’ukwawe, ndetse n’ubutungane bwe nk’ubwawe.” UB1 264.1

3️⃣URAKORA IKI MU NZIRA IJYA MU EGIPUTA?

🔰📖 “Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.” Yeremiya 2:32.
✳️ Buri gisekuru cyazaga cyasubiraga inyuma ho intambwe imwe kiva ku Mana kugeza ubwo ishyanga ryose ryasigaye rikora ibyo Imana yari yarababujije gukora.
⚠️ “Intambwe imwe itewe umuntu agana mu bibi ituma ikurikiyeho yoroha kurushaho.” AA 301.3

▶️Muvandimwe, uko igisambo kimwara gifashwe ni ko n’inzu ya Isirayeli bamwaye. Babwira igishyitsi cy’igiti bati “Ni wowe data, bakabwira ibuye bati ni wowe watubyaye, kuko aho kumpanga amaso banteye umugongo. (Umur 26,27)

❇️Nshuti mukundwa ntukiringire umwana w’umuntu . Ese wowe waba uri mu nzira zijya muri Egiputa?
Egiputa ya none ni ibyaha, Uwiteka araturarikira kwihana, tukamukurikira.
Reka gutera Imana umugongo, niwe Muyobozi wawe niwe dukwiye kwikoreza ibyacu byose, ibindi byose azabisohoza

📖Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza.(Zab 37:5)

🛐 MANA NZIZA TUBASHISHE KUGUHANGA AMASO🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *