Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 66: IJURU NI INTEBE YANJYE, ISI NAYO NI INTEBE Y’IBIRENGE BYANJYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 66 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 66
[1] Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?
[2] Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.
[6] Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be.
[8] “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w’umuhungu.
[12] Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.
[13] Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”
[17] “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
[8] “Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.
[22] “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga.
[23] “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana amahoro.
Abe muri wowe. Uwiteka abera hose icyarimwe, mu ijuru no mu isi.

1️⃣ UWITEKA YITA K’UFITE UMUTIMA UMENETSE
🔰Umuremyi wacu yita cyane k’ufite ubukene ku mutima kandi agashaka kumenya mu maso he, kumenya ibyayo, kandi akababazwa n’ibibera mu isi akabinihira. (Matayo 5:8)- Hahirwa ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana.

➡️ Ese uri mubo Uwiteka yishimira ? Kora ibyiza uzemerwa nawe. (Abaroma 2:7) Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.

2️⃣ ISABATO MU IJURU
🔰 Um. 23 – “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

➡️ Umuhanuzi Yesaya yahanuye ivuka rya Yesu, gucungura umuntu kwe, iby’ijuru rishya n’isi nshya ndetse n’imibereho y’abazaba bariyo. Nk’uko Imana imaze kurema, yejeje isabato, irayiruhuka ndetse iyiha umugisha, no mu isi nshya isabato izahoraho.

➡️ Ikibazo❓Wowe ukomeza isabato y’impimbano (ku cyumweru cg undi munsi wishyiriweho n’abantu), uzitoza ryari kuzaruhuka isabato y’Uwiteka mu ijuru? (Abaheburayo 4:3-4, 9) – (3) Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti “Narahiranye umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”), ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi. (4) Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.” (9)Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana.

➡️ Inama tugirwa mi Abaheburayo 4:8 ni iyi ngo : “UYU MUNSI NIMWUMVA IJWI RYAYO, NTIMWINANGIRE IMITIMA”.

🛐MANA DUHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE HARIMO N’ISABATO .🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *