Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 65: ISEZERANO RY’IJURU RISHYA N’ISI NSHYASHYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 65 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 65
[7] Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”
[8] Uwiteka aravuga ati “Nk’uko iseri ry’inzabibu rivamo umutobe bakavuga bati ‘Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.
[17] Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
[18] Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.
[21] Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.
[24] bakivuga nzumva.
[ 25]Isega n’umwana w’intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk’inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Imana ishimwe ko nubwo tubabara, tukababazwa muri iyi si, bizarangira byose tuzibere mu isi nshya itagira icyasha.

1️⃣ BABABAJE UWITEKA
🔰 Uwiteka yagoragoje ishyanga rye baranga baragoma, niyo mpamvu ku murongo wa 7 havuga ngo : Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”

➡️ N’ukuri n’uyu munsi Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwihana tukava mu bidatunganye, tukegurira Imana ubugingo bwacu, ngo tutazagerwaho n’uburakari bw’Uwiteka. (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19) – Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana.

2️⃣ IJURU RISHYA N’ISI NSHYA
🔰 Dufite ibyiringiro bizima by’ukuri byo kugaruka kwa Yesu, abazaza kutujyana mu ijuru rishya n’isi. Aho niho abizeye Imana bakayibera indahemuka bazatura ibihe bidashira.

➡️ “Kandi haba ku isi, cyangwa mu nyanja, cyangwa mu kirere nta kimenyetso cy’ikintu kibi kizaharangwa.Aho ngaho hazongera kurangwa ubuzima nk’ubwo muri Edeni, ubuzima bwo kwibera mu murima no mu busitani. …Ntihazigera habaho ikintu kiryana kandi kirimbura nk’uko Uwiteka abivuga ati: ‘Kandi ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.’ Yesaya 65:25. Icyo gihe umuntu azakomorerwa ingoma ye yinyagishije, kandi ibindi byaremwe bizamuyoboka; inyamaswa z’inkazi zizagwa neza, kandi abanyabwoba bahinduke abiringirwa.” Ub 314.3, 4; 315.1
⚠️ Mbese ko tujya tuvuga iby’igihugu cy’ibyiza tugenekereza, kubayo bizacura iki? Mugenzi komera urenda gusohorayo. Komeza imyitozo turenda kugerayo. Ntuzabureyo!

🛐 MANA YACU DUHE KWITEGURA KUZABA MU ISI NSHYA🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 65: ISEZERANO RY’IJURU RISHYA N’ISI NSHYASHYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *