Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 64: TURI IBUMBA NAWE URI UMUBUMBYI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 64 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 64
[1] Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.
[4] Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?
[5] Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.
[7] Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umaze gutegeka byose ngo bibeho, wakoresheje intoki zawe urema umuntu.

1️⃣ TWAKOZE IBYAHA TURAKAZA UWITEKA
🔰Gucumura k’umuntu kwatumye turakaza Uwiteka kugeza na n’ubu. (Abaroma 3:23) “kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana”. (Yesaya 59:2) “Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanyije n’Imana yanyu n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.”

➡️ Nyamara Uwiteka ntiyigeze atureka, ahubwo akomeza kutugaruza ubugwaneza akatwiyegereza.
📖 (Ezekiyeli 36:26-27) – Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.

➡️ Uwiteka aradukunda, ntashaka kutubura! Erega ni mu gihe niwe wateye intambwe ya mbere aza kudushaka twacumuye! Itangiriro (Itangiriro 3:8).

2️⃣ TURI UMURIMO W’INTOKI ZAWE
🔰 Turi ibibumbano nawe uri umumbyi Data. Um. 7- Ariko noneho Uwiteka Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.

➡️ Igihe umuntu yaremwaga n’Imana, yamuremye ku buryo butangaje. Ibindi biremwa Imana yaravuze gusa bibaho, nyamara umuntu Imana yarakoze; yarabumbye imuhumekeramo Umwuka w’ubugingo. Kuko yagombaga gusa nayo, kandi akagira ubwenge no gutekereza.

➡️ Umuntu yagombaga kugaragaza ishusho y’Imana, ari inyuma mu bigaragara ndetse no mu mico yayo. Kristo gusa ni we shusho ya kamere ya “Data wa twese. Abaheburayo 1:3; Ariko umuntu we yaremwe asa n’Imana. Kamere ye yari ihuje n’ibyo Imana ishaka. Ubwenge bwe bwari bufite ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibintu by’ubumana. Umuntu yari afite urukundo rutagira amakemwa; kandi yategekaga irari ry’umubiri we. Yari intungane kandi akanezezwa no gusa n’Imana ndetse akagendera mu bushake bwayo. (AA 19.2)

➡️ Duhe agaciro icyo Imana yatugize cyo, twemere kugengwa na Yo, no kumvira amategeko yayo.

🛐 MANA DUHE KUGENDERA MU BUSHAKE BWAWE ITEKA RYOSE.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 64: TURI IBUMBA NAWE URI UMUBUMBYI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *