Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 63: UWITEKA AHORERA ABANTU BE AKABAKIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 63 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 63
[7] Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.
[8] Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.
[9] Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.
[10] Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.
[12] Ni nde watumye ukuboko kwe kw’icyubahiro kugenda iruhande rw’iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,
[13] akabanyuza imuhengeri nk’amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?
[16] Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiteka ni umurengezi wacu, yaducishije muri byinshi, nashimwe iteka.

1️⃣ GUHORA NI UK’UWITEKA
🔰 Kubera ubwigomeke n’ubugome bw’aba edomu, Uwiteka ntiyakomeje kurebera ahubwo uburakari bwe yabubasutseho. Obadia 1:10 – “Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose.

➡️ Uko niko Uwiteka azaza guhorera abarenganirijwe gukiranuka ndetse no guhana abanyabyaha banze kumvira bagakerensa agakiza ke. Zaburi 50:21 – Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.

➡️ Urubanza rw’Imana ruzagera ku bashaka gukandamiza no kurimbura ubwoko bwayo. Kwihanganira abanyabyaha byatumye abantu batinyuka kugwiza ibicumuro, nyamara igihano cyabo kizaba giteye ubwoba kuko Imana yabihanganiye igihe kirekire. ‘’Uhoraho azabahagurukira nk’uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, azabarakarira nk’uko yabigenje mu kibaya cy’i Gibeyoni, bityo azasohoza umugambi we udasanzwe, azarangiza umurimo we utangaje.’‘ (II 606.1)

2️⃣ NYIR’IMBARAGA ZO GUKIZA.
🔰”Guhangayika ni ubuhumyi kandi ntibishobora kumenya uko ahazaza hazamera, nyamara Yesu we areba iherezo ry’ikintu ahereye ku ntangiriro zacyo. MURI BURI KINTU CYOSE KITURUSHYA, ABA AFITE UBURYO YADUTEGURIYE TUZAKIRIRAMO. DATA WO MU IJURU AFITE INZIRA IGIHUMBI ZO KUDUCISHAMO KANDI NTA KINTU NA KIMWE TUZIZIHO.” UIB 221.4
➡️Nyuma y’agahinda n’imibabaro ubwoko bw’Imana bwanyuzemo, Uwiteka ufite imbaraga zo gukiza yiyemeje kubarengera. Ku bwoko bw’Imana, inzira zasaga n’izifunze ariko Imana yabo Yo ntibura uko igenza.

🛐 UWITEKA TUGUSHIMIYE KO UTWITAHO KANDI UKATUNEZEZA🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 63: UWITEKA AHORERA ABANTU BE AKABAKIZA”
  1. Amena. Uwiteka ahimbazwe kuko atuzirikana ibihe byose. Tumwiringire kuko niwe ubasha kuturemera inzira aho tubona bitakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *