Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 62: NTUZONGERA KWITWA INTABWA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 62 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 62
[1] Ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka.
[2] Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.
[3] Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.
[10] Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera.
[11] Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y’isi ati “Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti ‘Dore Umukiza wawe araje, azanye n’ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.’ ”
[12] Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n’Uwiteka, kandi uzitwa ahashatswe, Umurwa utatawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Umukiza agiye kuza azanye ingororano yo kwitura abamukoreye.

1️⃣NTUZONGERA KWITWA INTABWA (62:4,5)
🔰Hose mu Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya, umubano w’abashakanye ukoreshwa kwerekana gukomera no kwera kuri hagati ya Kristo n’abantu be. Mu bitekerezo bya Yesu, umunezero w’umuhango w’ubukwe werekezaga ku byishimo bya wa munsi ubwo azacyura umugeni we mu rugo rwa Se, maze Umucunguzi n’abacunguwe bakicarana mu birori by’ubukwe bw’umwana w’intama. Ibyahishuwe 19:6, 7, 9. UIB 93.1

➡️Kristu ni We mutwe w’itorero, ni we Mwungeri utazimiza, abashumba bato kuri We, bazima, ni abakorera munsi y’ububasha Bwe, bagendera mu ijambo rye ryose. Abandi ntibazakuyobye.
⏯️Humura rero nturi intabwa, Kristu agiye kugaruka gutwara umugeni we, wowe itegure ubwo bukwe, mesa imyambaro yawe mu maraso y’Umwana w’intama w’Imana, ihane ubabarirwe kubera igitambo cy’i Karuvari.

2️⃣IBYO UHISHIWE, BIRUTA IBYO WABUZE (62:12)
🔰Imisaraba yose baba barikoreye, ibyo baba barihanganiye gutakaza byose, akarengane kose kabakorewe, yewe no gutakaza ubu buzima bushira, abana b’Imana bazahembwa bikomeye. Bazabona mu maso He; izina Rye rizaba mu ruhanga rwabo” Ibyahishuwe 22:4- COL 180.1
➡️Imbere aha abera banambye ku Mana n’ukuri kw’ijambo ryayo bazarenganywa. Bazitirirwa ibyago bigwira iyi si kugira ngo bagirirwe nabi. Abadashikamye bazifatanya na satani, ariko umugeni wa Kristu by’ukuri azashikama kandi Mikayile azamutabara (Dan 12:1), azibagirwa izo ngorane zose, kuko azinjizwa mu munezero w’iteka.
⏯️Wikangwa rero n’ibyadutse byose, wowe boneza umubano wawe n’Imana, witurize.

🛐 YESU MWIZA TUGUSHIMIYE KO WADUCUNGUYE, N’UKO UGIYE KUGARUKA GUTWARA ABAKWIZEYE 🙏

WICOGORA MUGENZI

2 thoughts on “YESAYA 62: NTUZONGERA KWITWA INTABWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *