Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 37: GUSENGA KWA HEZEKIYA. YESAYA AHANURA IBIZABA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 37
[1] Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.
[2] Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo rwe, na Shebuna w’umwanditsi n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi.
[6] Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.
[14] Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.
[15] Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati
[16] “Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.
[17] Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho.
[33] “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.
[34] Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze.
[35]‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
[38] Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’Umunezero. Isengesho ni intwaro inesha umwanzi bucece. Ejo twari twavuze ko uyu munsi tuza kureba uba wigiza nkana mu rugamba rw’icyiza n’ikibi. Reka turebe neza ipica y’iherezo ry’intambara ikomeye.

1️⃣ KURWANA ISHYAKA RY’IMANA
🔰Umwami Hezekiya amaze kumva ubutumwa butuka Imana, yarababaye, yambara ibigunira yinjira mu nzu y’Uwiteka gusenga. Maze atuma k’umuhanuzi Yesaya ngo bafatanye muri ako gahinda.

▶️“Ibyo bituma umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru.” 2Ngoma 32:20. (AnA 323.3).

➡️ Hezekiya asenga yinginga ati: “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi. Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho. Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo, bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura. Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.” 2Abami 19:15-19. (AnA 324.3)

➡️Mbese ujya uhura n’ikigeragezo, ugatabaza Imana? Cg wishakira igisubizo mu nzira zitari zo? Imana iguha isezerano muri Yeremiya 33:3 – ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’

2️⃣ IMANA NI MUDATENGUHA
Um 21-38 tuhasanga ubutabazi bw’Imana. Isengesho rihuje n’ubushake bw’Imana iteka ribona igisubizo cyihuse.
✳️ “Kwinginga kwa Hezekiya asabira Ubuyuda no ku bw’icyubahiro cy’Umuyobozi wabo w’ikirenga kwari guhuje n’intekerezo z’Imana.” AnA 326.2
⚠️ Ibyabaye muri uru rugamba biratangaje! Imana ubwayo yarihagurukiye. “Ndagirira izina ryanjye.” Yesaya 48:9. Marayika w’Imana yaraje yica ingabo z’Abashuri agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitanu. Hadaciye kabiri, Senakeribu wakoze mu jisho ry’Imana nawe abahungu be baraza bamwicisha inkota.
👉🏼 Ibi byose ni ipica y’uko umukino umaze imyaka irenga 6,000 hagati ya Kristo na Satani ugiye kurangira. Igihe ni iki ngo abana b’Imana nka Hezekiya bitandukanye n’ikibi maze bahereko binginge Imana ngo itebutse ubwami bwayo kandi imareho agasuzuguro ka Satani kamaze imyaka myinshi. Ntibigitinze ubwami bw’umubi bugiye guhirima. Ese wamaze kuba uwo mu Bwami bw’ijuru? Wizarira igihe ni iki.

🛐 MANA DUHE KUZAGIRA IHEREZO RYIZA.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *