Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 36: SENAKERIBU ATERA I BUYUDA ASUZUGURA HEZEKIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 36
[2] Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n’ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.
[3] Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.
[4] Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?
[7] “Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y’iki cyotero cy’i Yerusalemu?’
[13] Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve amagambo y’umwami mukuru umwami wa Ashuri.
[14] Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.
[15] Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’
[21] Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Muri iki gice intambara ikomeye hagati ya Kristu na satani yongeye kubera ku butaka bw’Abayuda. Ku bigaragara uruhande rwa satani rurakomeye ndetse ruri kwiyemera kubera bari bamaze gutsinda amahanga menshi, batatanyije imiryango 10 y’Abisirayeri. Reka Imana nidushoboza ejo tuzarebere hamwe uwigiza nkana n’ushoboye hagati muri izo mpande zombi. Umwami wa Ashuri ahagarariye satani, ntakagukange kuko nta ruhare agufiteho.

1️⃣ SENAKERIBU ASUZUGURA IMANA
🔰 Ingabo za Ashuri zari zimaze iminsi zigaruriye igihugu cy’ubuyuda. Byatumye Umwami wa Ashuri Senakeribu yishyira hejuru asuzugura Uwiteka. Niko gutuma k’Umwami Hezekiya ati: Um. 7. Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’ mbese siyo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo,…?

Umwe mu basirikare bakuru ba Senakeribu witwaga Rabushake yaravuze ati: “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki? Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby’ubusa, ngo dufite imigambi n’amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?” 2Abami 18:19,20. (AnA 322.1)

⚠️ Senakeribu yakoze Imana mu jisho! Hari igihe satani adukanga, nyamara tujye twibuka ko ari nk’ibikangisho by’intare iziritse, nta rutabi adufiteho Yesu yaramutsinze.

2️⃣ KWA SATANI NABO BAVUGA KO BATUMWE N’IMANA.
📖Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n’Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ (Yesaya 36:10)
✳️Ukuri ntikuzigera kumvikana n’umunyabinyoma, ubugwaneza ntibuzanyura kwishyira hejuru n’ubwibone; ubutungane ntibuzumvikana no kwangirika; urukundo rutikanyiza ntirwanezeza uwikanyiza. Ni munezero ki ijuru ryaha ababaswe n’inyungu z’iby’isi? II 532.3
➡️Niba hari ikintu kiyobya benshi ni uko abakozi ba satani nabo bavuga ngo “Imana yambwiye”. Nta yindi ntwaro uretse kubagenzuza ijambo ry”Imana. (Yesaya 8:20).

⏯️Oya wikwemera ibivuzwe byose kuko bavuzemo Uwiteka. Ese ubivuze nta kuri kwa Bibiliya ahakana cg akikira?

🛐 MANA TURINDE GUKANGWA N’UMUTONTOMO WA SATANI, TWIKOMEZE KURI RUTARE, AZATUMARA UBWOBA.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *