Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 38: HEZEKIYA YONGERERWA IMYAKA YO KUBAHO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 38 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 38
[1] Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”
[2] Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
[3] “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
[4] Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti
[5] “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.
[8] Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero.
[15] Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.
[16] Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho.

Ukundwa n’Imana amahoro ava ku Mana Data wa twese abe kuri mwe n’abanyu. Uwiteka niwe urema, niwe ukiza kandi akabeshaho.

1️⃣ HEZEKIYA ASENGA YIBUTSA IMANA IBYO YAKOZE
🔰 Umwami Hezekiya yararwaye ndetse ahanurirwa n’Umuhanuzi Yesaya ko agiye gutanga. Yumvise ko agiye gupfa atakambira Uwiteka kumukiza urupfu, amwibutsa ibyo yakoze.

➡️Uwo mwami wari ugiye gupfa yari yarakoreye Imana akiranutse, kandi yari yarakomereje ibyiringiro bya rubanda mu Uwiteka we Mutware wabo w’ikirenga. Kandi nk’uko Dawidi yabigenje, Hezekiya yashoboraga kwinginga agira ati: (AnA 310.2)

“Uwiteka, Mana y’agakiza kanjye, ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro.
Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe, i tegere ugutwi gutaka kwanjye.”
“Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,
ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. “Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, ni wowe wankuye mu nda ya mama,
nzajya ngushima iminsi yose.
“Ntunte mu gihe cy’ubusaza,
Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare.
“Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza,
Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe,
Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.” Zaburi 71:5,6,9,12, 18. (AnA 310.3)

➡️ Ese wowe ufite ibihe bigwi mu gukorera Imana ? Igihe ni iki ngo ujye ku murimo wo gushakira Yesu abazimiye.

2️⃣ IMANA YUMVA GUSENGA KW’ABAYIZERA
🔰 Imana yumvise gusenga kwa Hezekiya ikuraho urupfu.

➡️ Nyir’ibambe ritabura yumvise gusenga k’umugaragu we. Amaganya 3:22. “Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riramubwira riti: “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti: ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka. Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu. 2Abami 20:4-6. (AnA 310.4)

➡️ Imana yacu niyo itubeshejeho, uko yari iri n’ubu niko iri kandi niko
izahora. Yigirire icyizere, senga, saba, sabira abandi kandi wibuke gushima. Iratubwira iti: Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.”(Matayo 7:7) na (Zaburi 105:8)- Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.

🛐 *MANA YACU DUHE KUKUGIRIRA ICYIZERE, KO IYO DUSENZE UTWUMVA KANDI UGASUBIZA.🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *