Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 34: IBYAGO IMANA IZATEZA AMAHANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 34
[1] Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye byumve, ubutaka n’ibimera byose na byo byumve.
[2] Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.
[4] Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk’ikibabi cy’umuzabibu, cyangwa icy’umutini uko biraba bigahunguka.
[8] Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.
[9] Imigezi yaho izahinduka ubujeni n’umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka.
[10] Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.
[16] Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana ntizakomeza kwihanganira ibibi bikorerwa mu isi.

1️⃣ IBIBI BIKORERWA MU ISI BIZAHANWA
🔰 Uwiteka abona ibibi bikorerwa mu isi bikamubabaza, nyamara ntako atagira ngo agoragoze inyokomuntu! Yesaya 1:2 – Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.

➡️ Abisirayeli cg abayuda bari barahawe kumenyesha Imana Umuremyi mu mahanga, nyamara birengagije inshingano bahawe, bagomeye Uwiteka. Bityo iyo nshingano ihabwa abanyamahanga! Ibyakozwe n’Intumwa 13:46-47 – (46)Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,
(47) kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi.’ ”

▶️ Nyamara abanyamahanga nabo birengagije inshingano,
niyo mpamvu nabo bazahabwa ibihano biva k’Uwiteka, bivugwa muri iki gice cya Yesaya 34. Kandi abatumvira bazagerwaho n’ibyago birindwi biri mu Byahishuwe.

➡️ Twitegure bikitwa none, tuzibukire icyaha n’igisa nacyo, tucyange urunuka, nibwo tutazagerwaho n’ibihano by’Uwiteka. (Abaroma 12:9)- Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza.

2️⃣EDOMU YA NONE NI ABANZE IBYA MWUKA
🔰Umucunguzi wacu yakinguye inzira kugira ngo umunyabyaha ruharwa, ufite ubukene bukabije, urenganywa ndetse agasuzugurwa birenze urugero, abashe kubona umwanya imbere ya Data wa twese. Ngo BOSE bagire umwanya mu mazu Yesu yagiye kubategurira. ‘’ UIB 66.1
➡️Uyu munsi ntuhitemo nka Esawu, ibinezeza by’iyi si, kunywa ibyaha nk’unywa amazi, kubeshya ngo ukunda Imana kandi ijambo ryayo utaryemera ryose, utarigenderamo, urihakana cg urigoreka ukarisimbuza iby’abantu.
⏯️Umuburo w’uyu munsi ni uguca mu nzira igana ku gakiza, ari yo Kristu. Ni ubuntu ariko bigusaba kwizera koko no kwiringira uwo Mucunguzi. Nyamara nutabikora inkota y’Imana izakurya, ubutabera bw’Imana budatana n’urukundo rwayo muzagongana urimbukane n’ikibi, Imana ibabazwe no gupfusha abo yaremye ibakunze.
🙏Imana itubashishe guhitamo ukuri mu ntambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma, tutabitewe n’ubwoba tubitewe n’urukundo dukunda Imana yadukunze tutaranabaho.

🛐 DATA UDUKUNDA DUHE KWIGA IJAMBO RYAWE NO KURIGENDERAMO.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 34: IBYAGO IMANA IZATEZA AMAHANGA”
  1. Mana uturinde kuzaba mu mugabane w’abarimbuka ahubwu uduhe kuba mubakwizeye bazataha ijuru. Ubidushoboze Data.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *