Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 33: UWITEKA, UTUBABARIRE NI WOWE TWATEGEREJE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 33 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

📖 YESAYA 33
[1] Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye.
[2] Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba.
[4] Bazateranya iminyago mwanyaze nk’uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk’inzige ziteye.
[5] Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.
[6] Mu bihe byawe hazabaho gukomera n’agakiza gasāze n’ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe.
[10] Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.
[15] Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,
[16] uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n’amazi yo kunywa ntazayabura.
[17] Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure.
[22] Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.

Ukundwa n’Imana amahoro atangwa na Yesu abe muri wowe. Tegereza Uwiteka wihanganye, azagusesekazaho imbabazi ze.

1️⃣ TEGEREZA UWITEKA WIHANGANYE
🔰 Muri Yesaya 40:31 haratubwira ngo : Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.

➡️ Muri iyi si duhura n’ibyiza bivanze n’ibibi; ibigeragezo n’ingorane nyinshi ariko tugomba kubyitwaramo neza, tukagaragaza itandukaniro ryo kwizera umuneshi. Abaroma 5:3-4 (3) Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana (4) kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Mu gutegereza tugomba guhora dusaba imbabazi Uwiteka kuko nta kiza dukora mu gutegereza kwacu, ahubwo dushobozwa na Yesu uduha imbaraga.

2️⃣ AMAHEREZO Y’ABABI N’ABAKIRANUTSI
🔰Um 10-24 haduha ipica y’iherezo ry’urugamba. Urubanza rw’Uwiteka ruzagera ku nkozi z’ibibi zishye ubwoba. Abatagize ubwoba bwo gukora icyaha, umunsi umwe bazagira ubwoba bw’ibibi byabo.
✳️ “Iherezo ry’ababi rizakurikiza amahitamo yabo ubwabo. Kuvutswa ijuru ni ubushake bwabo, naho ku ruhande rw’Imana, ni ugukiranuka n’imbabazi.” II 533.1

✳️Ku rundi ruhande, Uwiteka azarengera abakiranutse. Agasuzuguro k’Umubi kose kazakurwaho maze abera bature muri Siyoni batikanga ikibi.
⚠️ “Benshi bifuza kuzahabwa ingororano n’intsinzi bigenewe abanesheje, nyamara ntibafite ubushake bwo kwihanganira imiruho, kwigomwa no kwiyanga nk’uko Umucunguzi wabo. Kumvira no gukomeza umuhati wacu ni byo bizadushoboza gusa kunesha nk’uko Kristo yanesheje.” IMN 59.3

➡️ Matayo 5:6 – Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa.

▶️ Twemere kwakira Yesu mu bugingo bwacu, bityo azakiranukira muri twe, maze tubarweho gukiranuka, tubarweho kunesha kwe kuko yitwa “UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.” Yeremiya 23:6.

🛐 MANA DUHE KWAKIRA YESU MU BUGINGO BWACU, MAZE AKIRANUKIRE MURI TWE.🙏

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 33: UWITEKA, UTUBABARIRE NI WOWE TWATEGEREJE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *