Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 32:UMWAMI UKIRANUKA. MWUKA WE UTANGA AMAHORO. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 32
[1]Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.
[2]Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.
[17]Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
[18]Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.

Ukundwa, amahoro y’Imana Abe muri wowe. Yesaya na we ni umwanditsi w’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu. Yongeye kutwereka ko nta wundi agakiza n’amahoro bibonerwamo usibye Kristu. Mugenzi ntuzahushe intego nk’uko benshi bibagendekera.

1️⃣RUTARE TWISUNGA, BWUGAMO BW’UMUGARU (Yesaya 32:1-4)
🔰Kandi kubwo kwifatanya na Kristo, we Buye rizima, abubaka kuri uru rufatiro nabo bahinduka amabuye mazima. Abantu benshi bakoresheje umuhati wabo maze bamera nk’amabuye aconze neza, kandi asa neza; ariko NTIBASHOBORA kuba ‘amabuye mazima,’ kuko badashamikiye kuri Kristo. Hatabayeho uku komatana (gushamika) na Kristo, nta muntu ushobora gukizwa. Tudafite Kristo muri twe, ntabwo dushobora gutsinda umugaru w’ibigeragezo. Umutekano wacu w’iteka ushingiye ku kubaka ku rufatiro rushikamye. UIB 403.5
➡️Waba ibuye rizima nk’uko Kristo ariryo uramutse umushamikiyeho. Niryo banga ry’intsinzi ni iryo banga ryo kugira umutekano. Ikomeze ku Rutare ahandi ni umusenyi.

2️⃣UMURIMO WO GUKIRANUKA NI AMAHORO (Yesaya 32:17)
📖Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro. (Yak 3:18)
🔰Niduhanga amaso kuri Yesu, tuzabona Umucunguzi utwitaho, kandi tuzakira umucyo uva mu bwiza bw’amaso ye. Aho Mwuka we yiganje, niho amahoro ataha. Kandi hazaba n’ibyishimo, kuko hari umutuzo, no kwizera Imana kuboneye. UIB 94.3
➡️N’um 15 watweretse ko bishoboka ari uko Mwuka asutswe.
👉🏽Nitwakira Mwuka w’Imana akiganza mu byacu byose, tuzaba umucyo ku batubona, tuzaba isōko y’ibyishimo n’umutuzo.
❓Uri umunyamahoro? Uhesha abandi amahoro? Hanga amaso Kristu, wemerere Mwuka akuyobore, birashoboka.

🛐MANA TUGUSHIMIYE IYI MPANO Y’UMWAMI UKIRANUKA. DUHE KANDI UDUSHOBOZE KUMWIGIRAHO.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 32:UMWAMI UKIRANUKA. MWUKA WE UTANGA AMAHORO.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *